00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Ikigega Agaciro Development Fund yitabye Imana

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 11 November 2015 saa 10:23
Yasuwe :

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi aravuga ko Kagabo Vianney wari umuyobozi mukuru w’ikigega Agaciro yitabye Imana.

Kagabo Vianney wari Umuyobozi Mukuru wa Agaciro Development Fund [AgDF] yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2015.

Amakuru y’urupfu yemejwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE kuri telefone.

Nyakwigendera Kagabo Vianney yemejwe nk’Umuyobozi wa Agaciro Development Fund tariki 11 Nzeri 2013, akaba yitabye Imana yari amaze kuri iyi mirimo iminsi 792.

Kagame Frank umukozi mu ishami ry’imari mu Kigega Agaciro, yavuze ko uyu mugabo yubahaga abakozi, buri wese mu rwego rwe.

Yagize ati “Ikintu twamukundiraga cyane yasabanaga n’abakozi ayoboye uko bishoboka, u Rwanda ruhombye ikintu kinini cyane; kuba iki kigo cyari gishya, Leta yari yaramwizeye; yari umugabo ushoboye kandi yari afite ubunararibonye.”

Turikumwe Bienfait na we ukora muri iri shami yavuze ko Kagabo yari umuyobozi mwiza kandi yabafataga nk’abana be.

Ati “Namutangira ubuhamya,yari umusaza mwiza utanga inama ngo akazi kawe kagende kanoga buri munsi;twabanye na we neza.”

Mu mezi ashize yagiye kwisuzumisha mu Buhinde bamusangamo Cancer yo mu maraso.

Yagarutse mu Rwanda asa n’uworohewe ariko nyuma akomeza guhabwa ubuvuzi mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Nyuma y’icyumweru kimwe yaje kuremba ajyanwa mu bitaro byo muri Kenya, aho yaguye tariki ya 11 Ugushyingo 2015.

Imirimo itandukanye yakoze

Kuva 1985 kugeza 1991, Yakoreye ikigo Kassim Lakha Abdulla & Co kimwe mu bigo 10 by’igenzura muri Kenya, aho yaje kuba umugenzuzi mukuru.

Kuva 1991 kugeza 1994, yakoze mu kigo cyitwa ‘Universal Safari Tours’ cyo muri Kenya nk’umucungamutungo akaba n’ushinzwe igenzura ry’imyenda.

Kuva tariki 10 Mutarama 1995 kugeza tariki 28 Kamena 1999, Kagabo yinjiye muri Banki Nkuru y’u Rwanda aho yagizwe Umuyobozi w’Imari n’umugenzuzi w’ingengo y’imari.

Kuva tariki ya 28 Kamena kugeza ku ya 31 Ukuboza 2003, yakoze muri Banki Nkuru y’u Rwanda ari umuyobozi w’ibikorwa.

Kuva muri Mutarama 2004 kugeza muri Gashyantare 2009, yakoze muri Banki Nkuru y’u Rwanda ari umuyobozi ushinzwe imikorere.

Kuva muri Gashyantare 2009 kugeza 2010 yakozwe muri Banki Nkuru y’u Rwanda ari umuyobozi w’Imari n’ibikorwa rusange.

Kuva muri 2011 kugeza 2013, yayoboye ishami ry’imari muri “Access to Finance Rwanda’

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Nzeri 2013, yemeje ko Kagabo aba Umuyobozi mukuru w’Ikigega Agaciro Deveolpment Fund.

Igigega Agaciro kimaze kwinjiza miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba cyari gifite abakozi barindwi na Nyakwigendera arimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .