Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Umuyobozi w’ Akarere ka Rusizi, Oscar Nzeyimana, yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama 2015.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Celestin Twahirwa yatangarije IGIHE ko uyu Muyobozi w’Akarere ari gukorwaho iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.
Yagize ati “Yahagaritswe ari mu maboko ya Polisi, akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano mu kazi ke.”
Umuvugizi wa Polisi yirinze gutangaza icyo izo mpapuro mpimbano zishinjwa Nzeyimana zerekeye, ariko yijeje ko amakuru arambuye nayo azagaragazwa amaze gukusanywa yose.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi afunzwe akurikiye Umuyobozi w’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Rusizi, Bajyinama Athanase, wafashwe kuwa 20 Ukuboza 2014, hamwe n’ Ushinzwe ubukangurambaga bwa mituweli muri Rusizi, Muhawenima Juliette, Ushinzwe mituweli mu bitaro bya Gihundwe, Nzayituriki Theoneste n’Ushinzwe Ubwisungane mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha, Maniragaba Dieudonee .
Aba banyuma bo bafashwe kuwa 31 Ukuboza 2013 bashinjwa kunyereza amafaranga y’Ubwisungane mu Kwivuza muri aka karere.
Muri aka Karere havuzwe igihombo cya miliyoni 700 mu ishami ry’Ubwisungane mu kwivuza, cyaturutse ku cyiswe kubeshya no “gutekinika” umubare w’abitabiriye gutanga ubwisungane mu kwivuza.
Igenzura rya mituweli ryakozwe n’Intara y’Iburengerazuba muri uyu mwaka ryagaragaje ko habuze miliyoni zisaga 700 muri iri shami rya mituweli.



















TANGA IGITEKEREZO