00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi mushya wa RSSB yizeye ko ibibazo muri icyo Kigo bigiye gukemuka

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 19 August 2015 saa 07:30
Yasuwe :

Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB, Jonathan Gatera yatangaje ko afite icyizere cy’uko ibyitwa ibibazo biri muri icyo kigo bizakemuka ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abakozi azakorana na bo.

Mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati y’umuyobozi mushya wa RSSB, Jonathan Gatera ndetse na Dr.Ufitikirezi Daniel ucyuye igihe, wabereye imbere ya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver.

Umuyobozi mushya wa RSSB, Jonathan Gatera, yatangaje ko azibanda ku mikoranire myiza n’abandi bakozi ndetse n’Inama y’Ubugetsi ya RSSB, kandi ko afite icyizere ko ibyitwa ibibazo bizakemuka kuko ahari ubushake haba hari n’ubushobozi.

Gatera ati “Reka mbabwize ukuri, ntabwo twavuga ngo mfite umuti wari ubitse ahantu, nje guhita nkoresha ibibazo bigakemuka, icyangombwa ni ugukorana n’izindi nzego, kandi iyo ubushake buhari n’ubushobozi buraboneka,...mfite icyizere ko hamwe n’izindi nzego tuzakorana maze ibyitwa ibibazo muri RSSB bigakemuka.”

Jonathan Gatera amaze gushyikirizwa ibitabo bya RSSB nk'umuyobozi mushya wayo

Yakomeje avuga ko Ubwigenge (Autonomy) kuri RSSB na bwo buzitabwaho, bivuze ko RSSB yaba Ikigo cyigenga kikagira ubushobozi kugira ngo kibe cyakwigenga mu buryo bwo kuba cyashaka abakozi bakomeye ngo bajye ku isoko ry’umurimo, kandi ibyo byazakemura ibintu byinshi mu mikorere yacyo.

Dr.Ufitikirezi yagaragarije umuyobozi mushya ibyagezweho mu gihe cy’imyaka ibiri n’igice yari ayoboye RSSB, ndetse amusaba ko hazitabwa ku gucunga umutungo neza no gukoresha ikoranabuhanga muri icyo kigo.

Ati “... Hari ibintu byinshi twagezeho mu myaka ibiri n’igice nari maze nyobora RSSB, Itegeko rishya rya pansiyo ryashyizweho, ikiruhuko cy’umubyeyi wabyaye cyaravuguruwe, ubwisungane mu kwivuza bwashyizwe muri RSSB n’ibindi.”

Mu bibazo yagaragarije umuyobozi mushya bazitaho harimo imicungire myiza y’umutungo, gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi zose zitangwa na RSSB n’ibindi.

Ambasaderi Gatete Claver wayoboye uwo muhango w’ihererekanyabubasha yashimye umuyobozi ucyuye igihe kuko hari ibintu byinshi byagezweho mu gihe cy’ubuyobozi bwe ndetse, aha ikaze Gatera, kuko atari mushya muri RSSB dore ko yari asanzwe areberera icyo kigo muri Banki nkuru y’igihugu aho yakoraga.

Inama y’ABaminisitiri yo kuwa 5 Kanama 2015 yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ni yo yashyize Gatera Jonathan mu mwanya w’Umuyobozi wa RSSB asimbura Dr.Ufitikirezi Daniel.

Abagize inama y’ubutegetsi y’icyo Kigo nabo barahindutse.

Abagize Inama z’Ubutegetsi kuri ubu ni:

1. Dr. GAKWAYA Innocent, Chairperson
2. Madamu KANYANGEYO Agnes, Vice Chairperson
3. Bwana KABERA Godfrey,
4. Bwana NZAYIRAMBAHO Manasse,
5. Madamu KARAKE Doreen,
6. Madamu TENGERA KAYITARE Françoise,
7. Madamu TWAGIRIMANA Sandrine.
Ushobora gusoma inkuru y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 05 Kanama 2015 hano. http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyemezo-by-inama-y-abaminisitiri-69024

Dr Ufitikirezi Daniel ahererekanya ububasha na Gatera Jonathan umuyobozi mushya wa RSSB

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages