Kuri uyu wa 5 Nzeri 2021 nibwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe, Handika Gerald na Kalima Jean Malic ugiye kuwuyobora mu gihe cy’umwaka. Wabereye muri Kigali Serena Hotel hubahirizwa amabwiriza ya Covid-19.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye ba Rotary Club, harimo umunyamabanga muri District 9150 u Rwanda rubarizwamo, Rugera Jeannette, akaba n’umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Mont Jali, Umuyobozi wa Rotary Club yo mu Rwanda, Dr. Manirere Jean d’Amour ndetse n’abayobozi b’izindi club za Rotary yo mu Rwanda.
Kalima wahawe inshingano nshya yavuze ko bimwe mu byo azibandaho muri manda ye ari ugushyira ingufu mu kongera abanyamuryango kugira ngo ibikorwa byo gutera inkunga Abanyarwanda uyu muryango ukora bigere kuri benshi.
Yagize ati “Mu Rwanda ubu tumaze kugira Club zigeze kuri zirindwi ariko ikigaragara ni uko ubwitabire atari bwinshi cyane kandi mu by’ukuri urebye amateka y’igihugu cyacu ni igihugu kigendera ku muco wo gufasha. Hari ukuntu tugerageza kumvisha abantu ko gufasha bidasaba gutegereza abaterankunga bavuye hanze.”
“Icyiza ni uko Abanyarwanda twatekereza ikintu cyatuma duhurira hamwe kugira ngo dufashe abandi batishoboye kandi turabafite benshi. Njye kuri manda yanjye numva aricyo nakangurira abantu cyane cyane kongera kugira umubare mwinshi w’abanyamuryango ba Rotary Club.”
Rotary Club Kigali Mont Jali ni imwe mu matsinda agize umuryango mugari wa Rotary Club mu Rwanda umaze imyaka 22 ushinzwe, aho itanga inkunga zitandukanye zigamije kuzamura imibereho y’abaturarwanda, birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kunoza imitangire y’amazi meza, kuzamura ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije, gufasha ababaye, kurwanya ibyorezo no guharanira amahoro.
Handika Gerald wari umaze imyaka ibiri ayobora uyu muryango yavuze ko muri manda ye bakoze imishinga myinshi yafashije abaturage, yemeza ko intego bagombaga gusohoza bazigezeho ndetse bakanazirenza. Yavuze ko yizeye neza ko umuyobozi mushya azasoza imishinga itararangiye kuri manda ye.
Yagize ati “Mu mishinga twashoboye kurangiza harimo iyo kuvomerera, aho twahaye abaturage bo mu Karere ka Bugesera imashini enye kugira ngo bashobore kuvomerera imyaka yabo dore ko mubizi ko Bugesera bagira ikibazo cy’amazi, aho twakoresheje 3 000$ [Miliyoni 3Frw].”
“Ibindi twakoze ni igikorwa dukora buri mwaka cyo guha ifunguro abantu barikeneye kuri Noheli. Twakoze n’undi mushinga wo kugura imashini zo kudoda, aho twafashije abagore 10 bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kwiga kudoda, tubaha n’izo mashini kugira ngo bazakore imishinga yabo babashe kwigira.”
Handika yakomeje avuga ko hari n’indi mishinga myinshi barangije irimo guha intebe abanyeshuri n’abarimu ku ishuri rya Ngara Kinyinya, ndetse ko hari n’indi batangije irimo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana mu gihe cyo kubyara.
Yavuze kandi ko mu gihe cy’imyaka ibiri yamaze ku buyobozi babonye abanyamuryango bashya batandatu, bituma bagera kuri 22.
Umuyobozi wa Rotary mu Rwanda, Dr. Manirere Jean d’Amour, yavuze ko bifuza cyane kongera umubare wa Club za Rotary mu Rwanda kuko iterambere ry’uyu muryango ribyara ibikorwa by’indashyikirwa byinshi.
Ati “Kugeza ubu mu Rwanda dufite abanyamuryango basaga 157, ariko turashaka ko biyongera bakikuba kabiri. Kugira ngo tubigereho turashaka no kongera umubare wa club, kuko kugeza ubu turi club zirindwi turashaka byibura ko muri buri mujyi ukurikira umujyi wa Kigali haba hari za Club.”
Izo Club zirindwi ziri mu Rwanda ni Rotary Club Kigali-Mont Jali, RC Kigali-Doyen, RC Musanze Murera, RC Butare, RC Kigali-Gasabo, RC Kigali-Virunga na RC Bugoyi Ibirunga.
Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga ufite abanyamuryango barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku Isi.
Amafoto: Munyarugerero Gift



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!