00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvunyi yagaragaje ko amafaranga ya Bye Bye Nyakatsi yakoreshejwe nabi

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 31 October 2015 saa 05:55
Yasuwe :

Urwego rw’Umuvunyi rwamaze gushyikiriza dosiye polisi kugira ngo ikurikirane abagize uruhare bose mu micungire mibi y’amafaranga y’umushinga wa bye bye Nyakatsi.

Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie, yavuze ko umushinga bye bye Nyakatsi wagombaga kubakira abatishoboye amacumbi 45 mu karere ka Bugesera utageze ku nshingano zawo.

Yavuze ko izo nzu zitigeze zubakwa ndetse n’icyenda zabonetse zikaba zitari zuzura nyuma y’imyaka 7 umushinga utangiye. .

Asubiza Abadepite ku bibazo byagaragaye mu micungire y’inzego za leta, izigenga ndetse n’imishinga, nka “bye bye Nyakatsi”, Umuvunyi mukuru Aloysie Cyanzayire yabwiye Inteko rusange y’Abadepite ko abacunze uwo mushinga bakoresheje amafaranga mu buryo budahwitse.

Yasobanuye hari abantu ku giti cyabo bagiye babikuza amafaranga kuri konti, ntihasobanure icyo agiye gukora.

Raporo y’Umuvunyi igira iti “Hari abantu batandukanye bagiye babikuza miliyoni 16,463,852, kwimura amafaranga ava kuri konti imwe ajyanwa kuyindi, nta n’umwirondoro uhagije wa nyiri konti, ayandi miliyoni 72 zisaga ari mu yakusanyijwe mu imurika yakoreshejwe ntabisobanuro bihagije by’ ibyo yakoze”.

Imvaho Nshya yanditse ko umuyobozi uhagarariye ihuriro ry’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu (Diaspora), ukorera muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, akaba ari mu bakurikiranye uwo mushinga, yanze kugira icyo atangaza ngo keretse ari mu biro.

Mu bindi bibazo bigaragazwa muri raporo y’Umuvunyi biganisha ku mikorere mibi y’umushinga “bye bye Nyakatsi” ni ukutagira raporo yerekana imirimo yishyuriwe Sosiyete TECOC LTD yahawe isoko ryo kubaka izo nzu, ariko igeze hagati ikananirwa.

TECOC yishyuwe imirimo yari imaze gukorwa, kandi nta raporo igaragaza iyo irimo iyo ariyo ndetse n’agaciro kayo.

Ku byerekeranye umushinga One dollar Campaign, yagombaga kubaka inzu z’abana barokotse jenoside batagira aho baba, raporo y’Umuvunyi igaragaza ko umushinga wubatse amacumbi yo kwakira abana 192, icyakora ngo yari ibikenewe gukosorwa nko gushyira nimero ku mitungo y’Umushinga ngo biwurinde kunyerezwa, kuha inama ubuyobozi mu buryo bwo gukusanya gukusanya inkunga, kandi zigaashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ibisabwa n’umugenzuzi w’imari ya leta.

Ku birebana n’ inama, Umuvunyi yasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga gukurikirana ibikorwa abagize diaspora baba bashaka gukorera mu Rwanda, ikamenya uburyo biteguye, nuko bishyirwa mu bikorwa.

Umuvunyi mukuru Aloysia Cyanzayire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages