Byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, ubwo yari mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Gatatu muri gahunda yo kwakira ibibazo by’abaturage no kubikemura.
Murekezi yavuze ko iyo bagenzuye basanga muri izo manza izingana na 6% ari zo ziba zirimo akarengane, izindi zarafashweho imyanzuro y’ukuri.
Yavuze ko hari abaturage benshi bata umwanya wabo bakajya mu nkiko kandi bazi ko batavuga ukuri, abasaba kujya babanza gushishoza ku byo bavuga.
Ati “Ndetse bamara no kuburana inkiko zimaze gufata ibyemezo ntibanyurwe bagakomeza kujurira bakageza ubwo bagera ku Rwego rw’Umuvunyi; twabisuzuma tugasanga muri ibyo bibazo ku manza 100 hari gusa nk’esheshatu zirimo koko akarengane.”
“Aho rero ni ho dusaba abaturage guhora na bo ubwabo bisuzuma kandi bagisha inama mu miryango yabo kugira ngo badata umwanya wabo baburana kandi ibyo bibazo byarafatiwe umurongo uboneye.”
Yasabye abaturage kujya bageza ibibazo byabo ku buyobozi uko bukurikirana badasimbutse inzego, bakumva batanyuzwe kandi bafite ukuri bakabona gukomereza ku nzego zisumbuye.
Ati “Byumvikane neza, inzira abaturage bagomba kunyuramo kugira ngo ibibazo bigomba gukemurwa n’inzego z’ibanze bikemurwe, ibigomba kujya mu nkiko bijyeyo, ibyakemuwe mu nkiko nabyo imanza zirangizwe kandi zirangizwe mu mucyo.”
Murekezi yakomeje avuga ko ibyo bitavuze ko umuturage wumva yararenganye yacecekana ikibazo cye.
Ati “Ahubwo turababwira tuti nimukoreshe ubunyangamugayo Imana yabubatsemo mwisuzume igihe cyose mugiye kuzamura ikobazo mu bayobozi no mu nkiko.”
Mu bibazo Umuvunyi Mukuru yagejejweho mu Karere ka Nyamagabe byibanze ku baburana amasambu, ubuharike mu miryango, abarenganyijwe n’ubuyobozi, abasaba indishyi n’ibindi.
Gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yo kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo yatangiye mu mwaka wa 2004 kuva urwo rwego rwajyaho.


















TANGA IGITEKEREZO