Urwego rw’Umuvunyi ruri mu bukangurambaga bwo kurwanya akarengane mu gihugu hose, abakozi barwo basanga abaturage mu mirenge, ibibazo bimwe bigakemurirwa mu ruhame, ibindi bigahabwa umurongo bizakemurwamo.
Ubwo Umuvunyi Mukuru yari mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, kuwa Kabiri w’iki cyumweru, yabonye ko hakiri abaturage batanyurwa n’imyanzuro y’inkiko n’iy’abayobozi babo, bakumva ko Umuvunyi ari we uzabarangiriza ikibazo.
Murekezi yasabye abaturage bakibeshya ku nshingano z’Urwergo rw’Umuvunyi kujya bumva imyanzuro y’abayobozi, bakarwitabaza byananiranye koko.
Yagize ati “Umuvunyi ntasimbura inzego z’ubuyobozi ahubwo dufatanya nazo kunoza imyanzuro mu bushishozi ndetse tukanakuraho akarengane cyane ko hari aho gashobora kuboneka.”
Yasabye abasiragira mu manza kubigabanya, bakajya begera abajyanama mu mategeko ku rwego rw’akarere (MAJ) bakabafasha inzira iboneye yo gukemura ibibazo byabo.
Ibibazo abaturage bashyikirije Umuvunyi Mukuru byibanze k’ubwambuzi, kutishimira imyanzuro y’inkiko n’ibindi.
Umuvunyi Mukuru yanasabye akarere ko mu gukumira ko ba rwiyemezamirimo bambura abaturage barahawe isoko na leta, hajya hirindwa kubishyura amafaranga yose katarabona raporo ko nta muturage warenganyijwe.
Abaturage bagaragaje ko bizera Urwego rw’Umuvunyi ku kuba bakemurirwa ibibazo mu buryo bwihuse.
Uwera Margerite w’imyaka 51 yabwiye IGIHE ko yanyurijwe umuhanda mu butaka bwe yishyurwa make, ageza ikibazo cye k’ Umuvunyi atanga igihe ntarengwa yazaba yishyuwe akwiye.
Mutabaruka Gabriel w’imyaka 63 we yavuze ko ibibazo bageza ku karere gatinda kubikemura akaba ari yo mpamvu bahitamo kubigeza ku Muvunyi.



















TANGA IGITEKEREZO