Kuva ibibazo by’u Rwanda na RDC byakwaduka, u Bubiligi bwahejeje inguni, butangira kotsa igitutu u Rwanda, kugeza n’aho burusabira ibihano. Bwashatse kwitambika ibikorwa bya EU byo gutera inkunga ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado ariko ibyo byose byafashe ubusa.
Ubu bwongeye gukaza umurego, busaba ko rufatirwa ibihano rushinja u Rwanda gusahura umutungo kamere wa Congo.
Stephanie Nyombayire yanditse ku rukuta rwe rwa X, agaruka ku buryarya bw’u Bubiligi, yifashisha imvugo ijya ikoreshwa n’Ababiligi iyo bavuga uburyo basahuye umutungo kamere w’iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’u Rwanda, bati “ibyo byose ntibyatugarurira Congo”.
Ati “Igihugu gikomeje gushinja u Rwanda ibirego byo gusahura umutungo kamere, wakoreshejwe mu kubaka u Bubiligi bwose. Ubu buryarya burenze igipimo”.
Nyombayire yavuze ko uburyarya bw’u Bubiligi, burenze imbibi kugeza aho iki gihugu cyirengagiza uruhare rwacyo mu mateka y’ibibazo bya Congo, ahubwo bugahitamo kunenga abandi.
Ati “Niba hari ukwiriye kwikorera umutwaro wo kunengwa, ni igihugu cyagize uruhare mu kurema no kubiba inzangano zishingiye ku moko, gikomeje gukingira ikibaba no gushyigikira abakoze Jenoside mu gihe agace ka Antwerp Diamond District gakomeje gutera imbere gakijijwe na diyama zo muri RDC.”
Yakomeje avuga ko abafite inyungu muri iki kibazo, bakwiriye kubibazwa, bagasobanura uwungukira mu kudakemura ibibazo, ku buryo kimwe mu bihugu bikize kandi binini muri Afurika, kibaho kigendera ku mabwiriza ya kimwe mu bihugu bito ku mugabane w’u Burayi yaba mu bya dipolomasi n’ubukungu.
Antwerp Diamond District, agace kavuzwe na Nyombayire mu butumwa bwe, kari rwagati mu Mujyi wa Antwerp kubatswe n’amabuye y’agaciro yasahuwe hirya no hino by’umwihariko muri Congo.
Amateka agaragaza ko hagati ya 1885 na 1960, u Bubiligi bwasahuye Zaire amabuye y’agaciro atagira ingano. Arimo Diyama, Zahabu, Umuringa, Amahembe y’inzovu n’ibindi byinshi by’agaciro.
Bwayifashishije mu kubaka ibikorwa remezo byinshi mu Bubiligi birimo nk’Ingoro y’Ubutabera, Palais de Justice, imwe mu nini ziri ku Isi. Yavuguruwe mu gihe cy’Ubukoloni bw’Ababiligi.
Ingoro y’Umwami w’u Bubiligi nayo yubatswe mu mutungo kamere wa Congo, ku ngoma y’Umwami Léopold II. Hari kandi nka Arcades du Cinquantenaire, inyubako yubatswe ku busabe bw’Umwami Léopold II mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’u Bubiligi.
Inyubako nyinshi za kera ziri mu gace ka Avenue Louise nazo zubatswe mu mafaranga yavaga mu mutungo kamere wa Zaire.
Mu bindi harimo nk’ingoro igaragaza amateka ya Afurika ya Tervuren, ibibumbano byinshi biri mu Bubiligi birimo n’iby’Umwami Léopold II.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!