00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuvugabutumwa Voddie Baucham yageze i Kigali

Yanditswe na ⁠Ishimwe Hervine
Kuya 3 August 2024 saa 02:35
Yasuwe :

Umuvugabutumwa ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Voddie Baucham wahoze ayobora Itorero ’Grace Family Baptist’ ari i Kigali aho yaje gusura amatorero y’Ababatisita bavuguruye abarizwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko azagira umwanya wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu Itorero rya ’Reformation Baptist Church’ ndetse no gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Itorero ’Reformation Baptist Church’, Mathias Maombi yavuze ko impamvu y’urugendo rwa Baucham ari ugusura amatorero ariko kandi biteganyijwe ko mu gihe gito azamara hari n’ahantu azasura.

Biteganyijwe kandi ko Baucham, ku Cyumweru tariki 04 Kanama, azigishiriza muri iri torero aho rizaba ryahurije hamwe abasengera muri aya matorero mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Baucham azanywe no gusura amatorero y’Abapatisita bavuguruye, ariko kubera afite igihe gito atayasura yose bitewe n’uko hari abarizwa mu ntara n’andi y’i Kigali, tuzayahuriza hamwe kuri ’Reformation Baptist Church’ yose ubundi abe ari ho atangira inyigisho ziteganyijwe gutangwa.”

Yagaragaje ko uyu muvugabutumwa kuri ubu yerekeje mu Karere ka Musanze gusura Pariki y’Iburunga ngo yihere ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Baucham kuri ubu ni we Muyobozi w’Ishuri rya Bibiliya muri Kaminuza ya African Christian iherereye mu Murwa Mukuru wa Zambia, Lusaka.

Baucham kandi ni umwanditsi w’ibitabo bitandukanye birimo Family Driven Faith: Doing What It Takes to Raise Sons and Daughters Who Walk with God na The Ever-Loving Truth: Can Faith Thrive in a Post-Christian Culture? n’ibindi bitandukanye.

Muri uru rugendo yagiriye i Kigali, ari kumwe n’umuhungu we.

Umuvugabutumwa ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Voddie Baucham wahoze ayobora Itorero 'Grace Family Baptist' ari i Kigali aho yaje gusura amatorero y’Ababatisita abarizwa mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .