00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igice cy’inyubako ya Pasteur Bizimungu cyafashwe n’inkongi(Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 11 August 2016 saa 10:37
Yasuwe :

Igice cy’inyubako iherereye ku Kacyiru munsi ya Ambasade y’Abaholandi ahazwi nka KBC cyarimo ububiko bw’ikigo mpuzamahanga IFDC cyafashwe n’inkongi, bikekwa ko yaba yatewe n’amashanyarazi y’aho bari mu bikorwa byo gusudira ibyuma.

Iyi nzu yafashwe n’inkongi ahagana saa tatu n’igice z’igitondo ikoreramo isomero rizwi nka Librarie Ikirezi, gusa ryo ntiryagezweho n’iyi nkongi kuko ishami rya polisi rishinzwe kuzimya umuriro ryahise rigoboka.

Pasteur Bizimungu wigeze kuyobora u Rwanda, ny’ir’inzu yafashwe n’iyo nkongi yatangarije IGIHE ko ahuye n’igihombo, ariko ko ashimira polisi uburyo yamugobotse.

Yagize ati “ Byadutunguye kuko ntabwo twakekaga ko impanuka nk’iyi yashoboraga kuba, twabyakiriye nabi kuko tutari tubyiteze, ariko polisi yashoboye kuza vuba vuba, ifatanya n’ubushobozi twari dufite. Hari imodoka zirenze eshatu za polisi kandi bamaze igihe kirenze isaha barimo kurwana n’uyu muriro. Badutabaye rero vuba vuba, ngira ngo biri buze gutungana.”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali,Supt. Hitayezu Emmanuel yavuze ko bakimara kumenyeshwa amakuru bihutiye gutabara, umuriro utaragera ku yindi ntera.

Supt. Hitayezu yavuze ko igikekwa kuba nyirabayazana w’iyo nkongi ari ibikorwa byo gusana iyo nzu byakorerwagamo birimo gusudira, nubwo igiye gutangira iperereza ngo imenye icyayiteye.

Ku bakora ibikorwa byo kubaka bagomba gukoresha ibyujuje ubuziranenge, hagakoreshwa n’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu byo bakora.

Inyubako ifite icyapa KG5, Ave 13 yibasiwe n’iyo nkongi iherereye mu kahari ka Kamukina mu Murenge wa Kimihurura. Yari ifite ubwishingizi ndetse n’ikoranabuhanga ryo gutabaza igihe ribonye umwotsi.

Harakekwa ko ibyangirikiyemo bifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 30 na 40 z’amafaranga y’u Rwanda, birimo mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho byo mu biro n’iby’isuku nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa IFDC.

Polisi yahagobotse itangira kuzimya umuriro utarangiza byinshi
Igice cyo hasi cy'iyi nyubako ni cyo cyafashwe n'inkongi
Pasteur Bizimungu, yerekeza ku nyubako ye yafashwe n'inkongi
John Veerkamp,Umuyobozi uhagarariye IFDC mu Rwanda
Bimwe mu bikoresho byari muri iyi nyubako byasohowe ubwo iyi nkongi yabaga
Pasteur Bizimungu ari kumwe na John Veerkamp,Umuyobozi uhagarariye IFDC mu Rwanda
Imodoka zifashishwa mu kuzimya inkongi
Ahakorera Librairie Ikirezi

Amafoto:Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages