00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutungo w’Ikigega Agaciro wageze kuri miliyari 284 Frw

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 1 July 2023 saa 03:31
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka 10 Ikigega Agaciro gishinzwe, umutungo wacyo umaze kugera kuri miliyari 284 Frw, aho ayo mafaranga yashowe mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu bigamije gufasha igihugu kuzamura umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’igihugu.

Ikigega ‘Agaciro Development Fund’ cyatangijwe mu 2012 mu rwego rwo gushyigikira gahunda zisanzwe za Leta bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwihesha agaciro, igihugu kitarambirije ku nkunga z’amahanga gusa.

Ubwo cyatangizwaga muri uwo mwaka, imibare yerekana ko warangiye gifite umutungo ungana na miliyari 18,5 Frw.

Nyuma y’imyaka 10, kubera ishoramari cyashyizemo imbaraga kuri ubu agaciro kacyo kageze muri miliyari 284 Frw.

Ni imibare yatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Kamena 2023.

Yagize ati “Ubu Ikigega Agaciro kirimo miliyari 284 Frw. Ayo mafaranga ari mu ishoramari ritandukanye, hari ari muri banki, hari amwe ari mu mpapuro mpeshamwenda zinyuranye n’andi twashoye mu bikorwa bitandukanye.’’

“Amafaranga ahari tugerageza kuyabyaza inyungu. Aho tuyashoye, niba ari muri banki, inyungu zivuyemo tugerageza kuzibyaza irindi shoramari ryunguka kurushaho.’’

Kuri ubu Ikigega Agaciro kiri gukorana n’Ikigo cyo muri Maroc hagamijwe kubaka uruganda ruzakemura ikibazo cy’ifumbire mu Rwanda.

Nyatanyi yagize ati “Hari umushinga wo gukora uruganda rw’ifumbire twashoyemo imari [Rwanda Fertilizer Company Ltd], duhuriyemo n’umushoramari wo mu Rwanda [APTC] n’ikindi kigo cyo muri Maroc [OCP Africa]. Turi gushora imari muri uwo mushinga kugira ngo ikibazo cy’ifumbire ikiri nke mu gihugu kigabanuke.’’

Muri uyu mushinga iki kigega cyashoyemo miliyari 3 Frw zishobora kwiyongera bitewe n’ishoramari rikenewe.

Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, urwo ruganda rutunganya ifumbire ruzaba rukora ku mugaragaro.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Agaciro Development Fund, Gilbert Nyatanyi, yavuze ko imyaka 10 yabaye myiza kandi hari icyizere ko n'imbere ari heza

Umutungo wa miliyari 284 Frw uri mu rihe shoramari?

Mu mutungo Ikigega Agaciro gifite kuri ubu, igice kinini cyawo cyashyizwe mu migabane gifite mu bigo bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda no hanze yarwo.

Nyatanyi yavuze ko “71 % ni yo migabane dufite mu bigo bitandukanye. 27,3% ni impapuro mpeshamwenda n’andi mafaranga abitswe mu buryo bubyara inyungu. Indi mitungo y’Ikigega Agaciro ifite 1.7% y’agaciro kacyo kose. Amafaranga menshi ari mu ishoramari riri mu gihugu.’’

Ikigega Agaciro gifite imigabane mu bigo 29 bitandukanye harimo bibiri byo hanze y’igihugu, Trade and Development Bank na OneWeb yo mu Bwongereza ikora ishoramari mu bijyanye n’ibyogajuru.

Nyatanyi yavuze ko n’ubwo Ikigega Agaciro gikomeza gutera imbere ariko hakiri urugendo rurerure rwo kwaguka no kurushaho guteza imbere ishoramari ry’igihugu.

Yakomeje ati “Turashaka kugera kuri miliyari 300 Frw [mu mpera za 2023] ndetse mu 2030 tukaba twageze kuri miliyari 1000 Frw.’’

Kugeza ubu, ishoramari rikorwa n’Ikigega Agaciro rishobora kunguka nibura miliyari ziri hagati ya 15 na 18 Frw ku mwaka.

Intego y’iterambere Ikigega Agaciro cyifuza kugeraho cyiteze ko rizashoboka binyuze mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda nshya [Strategic plan] zigamije kwagura ishoramari gikora no kurushaho kuribyaza umusaruro.

U Rwanda rugiye kwakira Inama Nyafurika izahuriramo ibigo by’ishoramari bikomeye

Imikorere y’Ikigo Agaciro iri mu bituma kirushaho kugirirwa icyizere haba mu Rwanda ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

Ikigega Agaciro ni umunyamuryango mu miryango itandukanye y’ibigo bikomeye bikora Ishoramari ku rwego rwa Afurika no ku Isi, Sovereign Wealth Funds (SWF).

Ikigega Agaciro ni umunyamuryango wa International Forum of Sovereign Wealth Funds [IFSWF] ndetse kuri ubu gifitemo umwanya w’ubujyanama.

Muri Afurika, Ikigega Agaciro ni umunyamuryango wa African Sovereign Investors Forum [ASIF] ndetse imikorere yacyo n’imiyoborere myiza y’u Rwanda muri rusange byatumye igihugu kigirirwa icyizere cyo kwakira inama rusange y’uwo muryango yiswe Africa Sovereign Investors Forum (ASIF) 2023 Annual Meeting.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kabiri, izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 6-7 Nyakanga 2023. Izitabirwa n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ishoramari bigize ASIF n’abafatanyabikorwa batandukanye, izarebera hamwe icyakorwa mu kwimakaza imikoranire mu kubyaza ishoramari amahirwe Afurika ifite.

Nyatanyi yavuze ko ibigo bikomeye muri Afurika byose bizahurira i Kigali kandi bizeye ko inama izatanga umusaruro.

Ati “Niba hari ibintu bishobora gukorwa, ntibyatunanira. Ibigega bizaba bihari birakomeye muri Afurika kandi byemeye no kuza mu Rwanda ngo turebe ibyo twakora duhuje imbaraga.”

ASIF igizwe n’ibigega bikomoka mu bihugu 10 bya Afurika birimo Angola, Misiri, Djibouti, Gabon, Ghana, Maroc, Nigeria, Afurika y’Epfo, Sénégal n’u Rwanda. Biteganyijwe ko mu nama igiye kubera i Kigali ibihugu bibiri bizemezwa nk’ibinyamuryango bishya, ari byo Ethiopia n’Ibirwa bya Maurice.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Ikigega Agaciro, Ntare Jerry, ari mu bitabiriye iki kiganiro n'itangazamakuru
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'Amategeko mu Ikigega Agaciro, Rukundo Olivier, na we yitabiriye iki kiganiro
Abayobozi bakuru mu Ikigega Agaciro ubwo bari mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku rugendo rw'imyaka 10 iki kigega kimaze n'ibyo kimaze kugeraho
Abanyamakuru bitabiriye iki kiganiro banasobanuriwe aho imyiteguro yo kwakira Africa Sovereign Investors Forum (ASIF) 2023 Annual Meeting, iteganyijwe kubera i Kigali ku wa 6-7 Nyakanga 2023, igeze

Amafoto: Iturize Gisèle Marie Clémence


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages