00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti witwa Relief wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 June 2025 saa 10:18
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’Imiti n’Ibiribwa mu Rwanda, (Rwanda FDA), cyatangaje ko cyahagaritse itumizwa, icuruzwa no gukwirakwiza ku isoko ry’u Rwanda imiti yitwa Relief kuko itujuje ubuziranenge.

Itangazo rya Rwanda FDA ryo ku wa 11 Kamena 2025 rigaragaza ko binyuze mu igenzura rihoraho ry’ubuziranenge bw’imiti iri ku isoko, yatahuye “imiti itemewe yitwa "RELIEF" y’ibinini iri mu ngano zitandunye ku isoko ry’ u Rwanda.”

Riti “Imiti ivura igize ibyo binini irimo ‘Diclofenac Sodium, Paracetamol, Chlorpheniramine Maleate na Magnesium Trisilicate’.”

Rwanda FDA yasabye abinjiza imiti mu gihugu, abayiranguza na farumasi zidandaza zose guhagarika gukwirakwiza no guha abarwayi imiti yose y’ibinini yitwa RELIEF, kandi ingano yose bafitanye mu bubiko igashyirwa mu kato.

Iti “Abantu bose barasabwa kutagura no kudakoresha ibi binini byitwa RELIEF kugera igihe hazafatirwa indi cyemezo.”

Itangazo rihamya ko gukwirakwiza cyangwa gutanga imiti itemewe binyuranyije n’amategeko kandi bihanwa n’amategeko.

Rwanda FDA yahamije ko uyu muti utujuje ubuziranenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages