Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Amajyaruguru asanga umutekano muke atari urusaku rw’amasasu gusa ahubwo n’ibibazo bimwe na bimwe bijya bigaragara mu muryango nyarwanda bishobora gukurura umutekano muke.
Ibi yabitangarije abaturage ba Musanze kuri uyu wa 27 Ukuboza 2014 ubwo bari mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi cyari cyahuje abaturage ndetse n’intumwa za rubanda zigera kuri 20.
Gen. Emmanuel Ruvusha yibukije abaturage ko bagomba gukumira icuruzwa ry’abana, ibihuha bakamagana ihohoterwa rikorerwa abana aho we ibi byose asanga ari nyirabayazana w’umutekano muke. Akaba yaragize ati: “Umutekano muke ntabwo ari amasasu gusa ahubwo mwime amatwi ibihuha mwamagane ihohoterwa rikorerwa abana”.
Gen. Ruvusha yibukije aba baturage ko nta terambere ryagerwaho nta mutekano uhari. Aho yagize ati “Kugira ngo igihugu cyacu kigumye gutera imbere nimwe baturage mugomba kubigiramo uruhare, abashinzwe umutekano ba mbere ni abaturage, na biriya bihugu mwumva byateye imbere, mbere y’iterambere babanza gushaka umutekano”.
Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc Visi Perezida w’umutwe w’abadepite wari uyoboye itsinda ry’Abadepite bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda mu murenge wa Nkotsi aho bakoze umuhanda uhuza akagari ka Bikara na Ruyumba. Mu butumwa nawe yatanze yibukije abanyamusanze ko udashobora kuba Umunyarwanda muzima wahisemo ucyumva ibihuha, utagira isuku aho utuye.
Kampire Vestine utuye mu murenge wa Nkotsi yatangarije IGIHE ko impanuro bahawe n’umukuru w’ingabo mu majyaruguru ari ingenzi kuko ngo ibihe baciyemo by’umutekano muke mu gihe cy’intambara y’abacengezi hagati y’1997-1998 byabahaye isomo, kubwe akaba asanga nta mwanya wo guta bumva ibihuha rimwe na rimwe bibabuza kwihingira ngo batere imbere.



















TANGA IGITEKEREZO