00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutangabuhamya yavuze ko hari abashatse kumuha ruswa ngo ashinjure Bandora

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 15 October 2014 saa 07:11
Yasuwe :

Umutangabuhamya ushinja Charles Bandora yatangaje ko agerageza guhabwa ruswa na bagenzi be bafunganwe babitumwe n’umuryango w’uyu mugabo ndetse n’abunganizi be mu by’amategeko.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2014, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda hakomeje urubanza mpuzamahanga, Bandora Charles ashinjwamo ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Ejo humviswe umutangabuhamya w’ Ubushinjacyaha ariko akaba yarabureze kubeshya, uyu munsi nabwo humviswe (…)

Umutangabuhamya ushinja Charles Bandora yatangaje ko agerageza guhabwa ruswa na bagenzi be bafunganwe babitumwe n’umuryango w’uyu mugabo ndetse n’abunganizi be mu by’amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ukwakira 2014, mu Rukiko Rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda hakomeje urubanza mpuzamahanga, Bandora Charles ashinjwamo ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu.

Ejo humviswe umutangabuhamya w’ Ubushinjacyaha ariko akaba yarabureze kubeshya, uyu munsi nabwo humviswe umutangabuhamya w’ubushinjacyaha, wagaragaye ashinja Bandora.

Ahagana saa sita n’iminota 30 ni bwo Matabaro Vianney, umutangabuhamya ushinja Bandora yari yinjijwe mu Rukiko, mu myenda y’abagororwa, kuko ari umwe mu bireze bakanemera icyaha cya Jenoside ubu akaba afungiye muri Gereza ya Bugesera.

Mbere yo gutangira iburanisha humvwa ubuhamya, umucamanza yabanje kwisegura ku baburanyi bombi (ubushinjacyaha ndetse n’uregwa) ku itinda rikabije ryo gutangira urubanza ryabayeho, aho rwakerereweho hafi amasaha ane (4), ngo bikaba byatewe ahanini n’imikoranire itagenze neza hagati y’Urukiko na Gereza umutangabuhamya afungiyemo.

Ubushinjacyaha bwatangiye buhata ibibazo umutangabuhamya, aho bamubajije ibibazo bisaga 40 na we abisubiza byose, ibyo bikaba byamaze iminota 60.

Bimwe mu bibazo Matabaro yabajijwe, byatumye asobanura neza ko Jenoside yakorewe Abatutsi ku Ruhuha muri Mata 1994, yabaye ahibereye, akaba yari asanzwe ari umuhinzi unacuruza amaradiyo ku munsi w’isoko.

Ibibazo byose yabajijwe n’Ubushinjacyaha yabisubije ashimangira ko Bandora Charles wari umucuruzi ukomeye ku Ruhuha akaba n’umuyobozi wa MRND muri ako gace, ari we watanze imihoro 6, agasahura imodoka yifashishwaga n’abicanyi, akanatanga amabwiriza yo kwica Abatutsi na we abibwirijwe n’umusirikare umutangabuhamya atibuka izina rye.

Nyuma yo guhatwa ibibazo n’ubushinjacyaha, uruhande rw’uregwa na rwo rwamuhase ibibazo mu gihe gisaga amasaha abiri n’igice, aho bari bagamije kumenya neza niba koko ibyo uyu mutangabuhamya avuga bisa cyangwa bifitanye isano n’ibyo yavuze mu ibazwa rya mbere, ku buryo byashingirwaho bigafatwa nk’ukuri nk’uko yabirahiriye mbere.

Matabaro Vianney yihakanye inyandikomvugo zose yakorewe, haba izo mu Bugenzacyaha ndetse n’izo mu Bushinjacyaha, aho yanagaragazaga ko imikono yazishyizweho atari we wayishyizeho, ndetse hamwe na hamwe akavuga ko yaba yaragerekewe ibyo atavuze, cyangwa akagira ibyo avuga ntibyandikwe.

Bandora, ubwo yamenyeshwaga ibyo akurikiranyweho

Ibyabaye mbere muri dosiye ya Matabaro ku rubanza rwa Bandora

Kuwa 10 Nzeli 2008, Matabaro yakorewe inyandiko mvugo y’ubuhamya bugaragaza uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku Ruhuha muri Mata 1994, aho yagaragaje abacuruzi batanze imihoro ariko ntiyagaragaza Bandora Charles ku rutonde rwa bo.

Kuwa 26 Ugushyingo 2011, Matabaro yakorewe indi nyandiko mvugo, aho yagaragaje abacuruzi batanze imihoro, barimo Francois bitaga Kaduha, Minani na Sengabo Marcel.

Kuwa 4 Kamena 2013, Matabaro yaje gukorerwa indi nyandiko mvugo n’ Umushinjacyaha Nkusi, iyi ikaba yaranakosoraga izayibanjirije zose, aho yavuze ko imihoro yatanzwe mu byiciro 2, harimo itandatu ya mbere yatanzwe na Bandora n’indi yatanzwe n’abo bacuruzi bagenzi be.

Ibibazo bimwe na bimwe yagiye ahatwa n’abunganira Bandora, byatumye yihakana izo nyandiko mvugo, bamwereka umukono yazishyizeho akavuga ko atari uwe.

Yaje kubazwa niba azi gusoma, asubiza ko atabizi neza, abajijwe niba azi kwandika na byo avuga ko atabizi neza.

Ibi byatumye abunganira uregwa basaba urukiko ko rwakwandika ko umutangabuhamya yihakanye inyandiko mvugo zose yakorewe zirimo n’ iy’ ubushinjacyaha, ariko ubushinjacyaha buhita busaba urukiko ko ibyo bitahabwa agaciro, cyane ko umutangabuhamya yagaragaje ko atazi neza gusoma no kwandika.

Nyuma y’ibi, umutangabuhamya na we yasabye urukiko ko rwafataho ukuri ibyo avugiye imbere ya rwo gusa, ashimangira ko Bandora ari we wabahaye amabwiriza yo kwica Abatutsi no gusahura ibya bo, ndetse ngo ibi barabirangizaga bagahurira iwe ngo abashimire.

Ubwo Urukiko na rwo rwamuhataga ibibazo, ni bwo yaje gutinyuka kuvuga ko hari bagenzi be 3 bafungiye muri Gereza imwe ari bo Baziga, Rudomoro na Dogoli (Degaule) bamaze igihe bamuhatira gushinjura Bandora ngo kuko natsinda urubanza “bazagororerwa”.

Aha yakomeje avuga ko babimubwira babitumwe n’umuryango wa Bandora, ngo kuko hari abajya baza no kubasura aho bafungiye, yongeraho ko no kuwa 14 Ukwakira 2014 hari umwe mu bamwunganira bari baje gusura abo bagororwa, kandi ngo akaba nta kindi cyamugenzaga kitari ukubashishikariza gushinjura.

Nyuma yo gutangaza ibi no gusubiza ibibazo yari amaze kubazwa n’urukiko, abunganira uregwa bifuje ko iburanishwa ryasubikwa, umutangabuhamya akazagarurwa mu Rukiko bakamuhata ibindi bibazo bakuye mu byo atangarije urukiko.

Urukiko rwabaye nk’uruteye utwatsi iki cyifuzo, ariko umutangabuhamya na we mu ijwi ryuje intege nke, ahita avuga ko yumva arimo kuribwa mu nda bikomeye.
Ubushinjacyaha bwahise busaba ko hatangwa akaruhuko gato hanyuma iburanisha rigakomeza, ariko umutangabuhamya akomeza kubwira urukiko ko yumva amerewe nabi, bituma ruhita rusubika urubanza.

Iburanisha rizakomeza ejo kuwa 16 Ukwakira, hahatwa ibibazo Matabaro, nyuma ye hakazakomeza humvwa undi mutangabuhamya na we ushinja.

Kuwa 13 Ukwakira 2014, Urukiko rwari rwumvise umutangabuhamya witwa Baziga Emmanuel wari wiyambajwe n’ubushinjacyaha ngo na we aze gushinja, ariko ahageze avuga ko atazakomeza kuba igikoresho cy’ubushinjacyaha bwamusabye gushinja ibinyoma Bandora, yongeraho ko ibyo yashinjaga Bandora byose mu mwaka wa 2008 byari ibinyoma byateguwe mu gihe hakorwaga dosiye y’ibirego kuri Bandora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages