00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umusoro w’inzu zo guturamo wahujwe n’uw’ubutaka zubatseho uranagabanywa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 10 January 2024 saa 05:00
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko umusoro ku mutungo utimukanwa wagabanyijwe by’umwihariko uw’inzu zo guturamo, ushyirwa kuri 0,5% ndetse uhuzwa n’uw’ubutaka zubatseho.

Ibi bishingiye ku mavugurura yakozwe ku itegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’ibanze cyane cyane hibandwa ku musoro ku mitungo itimukanwa ni ukuvuga ubutaka n’amazu.

Hari na none Iteka rya Minisitiri w’Imari rigena ibipimo fatizo mu kugena umusoro ku butaka n’Iteka rya Perezida rigena amahoro atangwa kuri serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze ndetse n’ibyemezo.

Umusoro ku butaka waragabanyijwe uba hagati y’amafaranga 0 na 80 Frw kuri metero kare uvuye hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare ukurikije itegeko riheruka.

Ni ukuvuga ko igipimo cy’umusoro cyo hejuru kitarenga amafaranga 80 Frw kuri metero kare mu gihe mbere cyageraga kuri 300 Frw.

Ibipimo by’umusoro biratandukanye; mu Mujyi wa Kigali biri hejuru naho uko ugenda ugana mu turere tw’icyaro, ukagenda ugabanuka.

Mu itegeko rishya kandi umusoro ku nzu yo guturamo wavanwe kuri 1% by’agaciro k’inzu ushyirwa kuri 0,5% ndetse umusoro w’inzu n’uw’ubutaka yubatseho yarahujwe iba umusoro umwe nk’uko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na RBA.

Yagize ati “Ikindi cyiza twakozemo twasoreshaga inzu tugasoresha n’ubutaka, umuntu yishyuraga umusoro wa 1% by’agaciro k’inzu akishyura n’umusoro w’ubutaka hagati ya zeru na 300 bitewe n’aho ubutaka buherereye. Ubu byarahujwe, umuntu azasora umusoro umwe wa 0,5% ku gaciro k’inzu n’ubutaka biri kumwe.”

Yavuze kandi ko ufite inzu nyinshi zo guturamo azajya ahitamo imwe isonerwa umusoro ariko ubutaka bwayo bwo bugakomeza gutangirwa umusoro.

Mu zindi mpinduka Leta yakuyeho amafaranga ku ihererekanya ry’ubutaka, icyemezo cy’umutungo w’ubutaka n’icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka.

Amafaranga yishyurwaga ku cyemezo cyo gusana inyubako, icyo kuvugurura inyubako n’icyo kubaka uruzitiro na yo yavuyeho kimwe n’ayishyurwaga ku ruhushya rwo kubaka mu midugudu y’icyaro.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko hari ibindi byemezo byakuriweho amafanga ababisaba bajyaga bishyura. Ibyo birimo icyemezo cy’uko umuntu akiriho, icyemezo cy’uko umuntu yapfuye.

Ibindi ni uruhushya rwo gutwika amakara, amatafari n’amategura, uruhushya rwo gusarura ishyamba.

Ati “Ni ukuvuga ko uzajya ujya muri sisitemu usange harimo zeru ariko ugomba kubisaba. Mbere y’uko ukora ibi bikorwa ugomba kucyaka.”

Umusoro w’ubutaka kimwe n’indi itandukanye wakunze kutavugwaho rumwe, bamwe bavuga ko uhanitse cyane, bagasaba ko wagabanywa. Muri Mutarama Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’imisoro kigomba kwitabwaho.

Ati “Hari ibibazo bitandukanye bambwira bijyanye n’imisoro ifite uko idindiza ishoramari cyangwa se abikorera. Sinzi impamvu ibyo bitasuzumwa.”

Umusoro ku butaka waherukaga ni uwo mu 2020 wabarirwaga hagati ya 0 Frw na 300 Frw kuri metero kare.

Umusoro w’inzu zo guturamo wahujwe n’uw’ubutaka zubatseho uranagabanywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages