Amakuru avuga ko byabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane ubwo uyu musirikare wa Congo yarimo yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen Ronard Rwivanga, yabwiye IGIHE ko uyu musirikare yarashwe kuko ‘yambutse umupaka’.
Umurambo we washyikirijwe abayobozi ba Congo ku mupaka wa Kabuhanga.
Ikibaya gihuza u Rwanda na RDC gikunze kurasirwamo abantu bagerageza kwinjiza magendu mu gihugu n’abasirikare ba FARDC barenze umupaka bakaraswa bitiranwa n’abanzi.
Ni naho abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba (FDLR) bakunze kunyura bagahungabanya umutekano mu bitero bitandukanye bagiye bagaba mu mirenge ituriye iki kibaya ariyo; Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe.
Muri Kamena uyu mwaka igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko hari umusirikare wa RDC warashwe ubwo yinjiraga ku mupaka warwo wa “Petite Barrière” akarasa abapolisi bari ku burinzi no ku baturage bambukaga umupaka.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RDF rivuga ko ahagana saa 08:45 z’igitondo, umusirikare wa FARDC utatangajwe amazina, yinjiye ku mupaka wa “Petite Barrière” arasa ku nzego z’umutekano z’u Rwanda no ku baturage bambukaga umupaka.
Rikomeza rigira riti “Yakomerekeje Abapolisi b’u Rwanda babiri. Mu kwitabara, Umupolisi w’u Rwanda wari mu kazi, yirwanyeho na we ararasa, arengera abasivile bambukaga umupaka n’abakozi bo ku mupaka.”
Umusirikare wa RDC yari ageze muri metero 25 ku butaka bw’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!