Umubare w’abanyeshuri mu mashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, kuzamuka, kugabanuka kw’abakene no gushakira amahoro amahanga byagaragaje intera u Rwanda rwagezeho mu myaka mike ishize, byose byaturutse ku miyoborere myiza.
Mu nama ya 12 y’Umushyikirano, yatangiye kuri uyu wa kane tariki ya 18 Ukuboza 2014 Perezida Kagame yagaragaje ko inzego nyinshi mu Rwanda zihagaze neza.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda ntawarishidikanyaho. Yavuze ko abanyeshuri bari mu mashuri muri uyu mwaka baruta abitabiriye amashuri yo mu Rwanda kuva u Rwanda rubonye ubwigenge kugeza mu 2013.
Yagize ati “ Ubukungu bw’u Rwanda bugenda buzamuka uko bwije n’uko bukeye. Umutungo w’umuturage wavuye ku madolari ya Amerika 220 mu 2000 muri 2014 ugeze ku madolari 700. Inkunga y’amahanga mu ngengo y’imari ingana na 38% mu 2014 mu gihe mu 2000 yari 70%. Itangazamakuru ryahawe ubwisanzure, ugereranije no kuva mu 1962 u kugeza mu wa 2012, myaka ibiri, twanditse imiryango ikubye inshuro ebyiri, iyanditswe mu myaka 50.”
Usibye abayobozi b’u Rwanda, abanyamahanga bahawe ijambo muri iyi nama y’umushyikirano, nabo bavuga ko iterambere ry’u Rwanda rigaragarira benshi.
Dr Carlos Lopes, Umuhuzabikorwa w’Ishami rya Loni ryita ku bukungu muri Afurika nawe yagaragaje urwego rushamaje u Rwanda rugezeho.
Yagize ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigaragaza guharanira kwigira no kuzamura ubukungu bwabyo.”
Yatanze inama ko udushya tw’u Rwanda dukwiye kurushaho kongera ingufu mu mikoranire ya Leta n’abikorera. yashimye igihugu uburyo cyageze ku rwego rwo kwifasha. Avuga ko kimwe na Singapour, imiyoborere myiza mu Rwanda, ari umusingi w’ibyiza rwagezeho cyane cyane mu bukungu.
Andrew Mwenda, umuyobozi w’Ikinyamakuru The Independent mu kiganiro yise "Ibisubizo by’Iterambere u Rwanda rwishatsemo" yagaragaje iterambere u Rwanda rwagezeho.
Yagize ati “Ibyo u Rwanda rwagezeho biriranga kandi birigaragaza. Iri terambere, ni igisubizo cy’u Rwanda rwari rwaratunguye amahanga ruhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yagaragaje ko imyaka Perezida Kagame amaze ayobora u Rwanda ubukungu bwakomeje kuzamuka ku kigero cya 7.7%.
Mu 2000, umusaruro rusange w’u Rwanda wari Miliyari 670 ariko ubu ni tiriyari zisaga eshanu.
Ibyagezweho mu Rwanda biterwa n’imbaraga zishyirwa mu buyozi gukorera mu mucyo no kubungabunga umutekano
Yashimiye Abanyarwanda aho bari hose bakurikira ibiganiro by’Umushyikirano, kuko ari rwo rubuga batangiramo ibitekerezo bigena uko igihugu kiyoborwa n’aho kigana.



















TANGA IGITEKEREZO