Komite Nshingwabikorwa ya ICC yafashe icyemezo cyo kohereza dosiye ya Khan mu nama idasanzwe y’ibihugu 125 bigize urwo rukiko, kugira ngo bisuzume ahazaza he ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru. Iki cyemezo gishobora no kuganisha ku itora ryo kumukura burundu ku mirimo.
Komite igizwe n’ibihugu 21 yemeje ku bwiganze bw’amajwi ko Khan yagaragaje imyitwarire mibi ikomeye ifitanye isano n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ibyo birego byatanzwe n’umugore bakoranaga ku cyicaro cya ICC i La Haye, bivugwa ko byabaye hagati ya 2023 na 2024.
Khan, umunyamategeko w’Umwongereza, yahakanye kenshi ibyo birego. Abamwunganira bavuze ko ahakana “mu buryo budasubirwaho” kuba yarahohoteye cyangwa ngo akoreshe nabi ububasha bwe ku muntu uwo ari we wese.
ICC yavuze ko kumuhagarika bidakwiye gufatwa nk’umwanzuro wa nyuma ku birego, kuko ibihugu binyamuryango ari byo bizakomeza gusuzuma dosiye ye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!