Ni uruzinduko rwaranzwe no gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Rushimangira izindi abayobozi bo muri Hongrie bagiriye mu Rwanda nk’urwa Perezida w’iki gihugu, Katalin Novák mu 2023, urwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó mu 2021 n’izindi.
Iyi minsi ibiri yaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo gutaha k’umugararo Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, gusura ibikorwa bitandukanye nk’umuhanda wifashishwa mu marushanwa y’imodoka ya Formula One izwi nka ‘Hungaroring’, kuganira n’abashoramari n’ibindi.
Ataha ku mugaragaro inzu y’ibiro ikoreramo Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icyo gikorwa kigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje guhamya umubano warwo n’amahanga, by’umwihariko n’ibihugu by’inshuti nka Hongrie.
U Rwanda rwafunguye ambasade yarwo i Budapest, Hongrie, mu Ukuboza 2023. Muri Werurwe 2024, Ambasaderi Marguerite Françoise Nyagahura, ashyikiriza Perezida wa Hongrie, Tamás Sulyok, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Minisitiri Nduhungirehe ati “Ambasaderi wacu hano muri Hongrie yatangiye gufasha mu bikorwa bitandukanye bigamije guhamya umubano n’ubufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye. Mu gihe gito amaze twatangiye kubona umusaruro mu nzego zitandukanye, nko mu ishoramari, uburezi no kubaka ubushobozi.”
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko hakiri amahirwe menshi yo gufatanyamo mu nzego zitandukanye, ndetse agomba kuyabyazwa umusaruro hashingiwe ku nyungu z’ibihugu byombi.
Ati “Iyi ambasade ntabwo izafasha mu bijyanye na dipolomasi gusa, ahubwo ni n’ikiraro gifasha mu guteza imbere ibiganiro bitandukanye, kwimakaza udushya, no kubaka ubucuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Dushimiye Guverinoma ya Hongrie yatumye bishoboka.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibijyanye no guteza imbere umubano n’ibihugu, Boglárka Illés, yavuze ko Hongrie ibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza, na cyane ko ari igihugu cya mbere cyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara gifunguye ambasade i Budapest mu myaka 21 ishize.
Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bitanga icyizere mu bijyanye n’uko rwibanda ku guhanga udushya. Nubwo rwahuye n’ibibazo bikomeye rwabashije gutera intambwe mu nzego zitandukanye nko guhanga udushya, ikoranabuhanga, umutekano n’iterambere rirambye. Ni yo mpamvu twafunguyeyo ibiro mu myaka ibiri ishize. Tubona ko ari ahantu heza ku gutangiriza ishoramari ugamije usoko rya Afurika y’Uburasirazuba.”
Abanye-Hongrie ba mbere bagiye gushora imari mu Rwanda
Mu kiganiro na IGIHE Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko basuye ibikorwa bitandukanye bigamije gukangurira Abanye-Hongrie gushora imari yabo mu Rwanda.
Mu basuwe harimo abashoramari bo muri Hongrie bafite ikigo kizwi nka Hunland, gikora ubworozi bw’inka no gucuruza ibizikomokaho.
Abo bashoramari basuye u Rwanda bagirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, basura n’umushinga w’ubworozi i Gako ndetse biyemeza gushora imari ya miliyoni 63$ (arenga miliyari 89,9 Frw) mu bijyanye n’ubworozi bw’inka zigera kuri 2000.
Ni bo bashoramari ba mbere bo muri Hongrie bifuje gushora imari mu Rwanda, ndetse bakazita no ku bijyanye no gutunganya amata ku rwego mpuzamahanga.
Nduhungirehe ati “Mu myaka itanu iri imbere barashaka gukora ishoramari ry’inka zirenga 2000 z’amata yo ku rwego rwo hejuru. Bazakora n’ubworozi butanga icyororo cy’inka za kigezweho ku Banyarwanda n’abo mu Karere. Ni ishoramari bazafatanyamo n’Abanyarwanda.”
Icyakora yavuze ko uwo mushinga w’ishoramari ukiganirwaho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere kugira ngo ubanze wemezwe.
Haganiriwe kandi no guteza imbere ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, uburezi n’ibijyanye no guteza imbere siporo, ubuvuzi, ingufu za atomike n’izindi.
Ikindi cyagarutsweho ni intambwe imaze guterwa ku kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, aho Hongrie na yo ishyigikiye ko bigomba gukemurwa hisunzwe ibiganiro ako kuba intambara.
Uretse kwagura umubano ukava ku nzego za Leta ukagera no ku Bikorera, biteganyijwe kandi ko ibihugu byombi bizateganya amasezerano ajyanye no kurinda ishoramari riba ryarakozwe n’abaturage muri ibyo bihugu.
Ni ukuvuga nk’iryo Abanyarwanda bakoze muri Hongrie, n’iryo Abanya-Hongrie bakoze mu Rwanda. Ni ibiganiro bizatangira kuganirwamo muri Kamena 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, Péter Szijjártó, na we yashimiye umubano w’u Rwanda Hongrie ukomeje gutera imbere agaruka ku mushinga wo kuvugurura Uruganda rutunganya amazi rwa Karenge ruhereye mu Karere ka Rwamagana.
Minisitiri Péter Szijjártó yavuze ko igihugu cyabo cyateye ikunga uwo mushinga y’arenga miliyoni 52$, ndetse imirimo yo kuruvugurura ikaba iratangira mu minsi mike, agaragaza ko bazafatanya n’u Rwanda mu yindi mishinga.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yatanze ikiganiro mu Ishuri ryigisha ibijyanye na Dipolomasi rya Hongrie, ku bijyanye na politiki y’Ububanyi n’amahanaga y’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe n’inkingi zigize dipolomasi y’u Rwanda, zirimo kubungabunga umutekano w’u Rwanda no gushakira u Rwanda amaboko mu ishoramari no kubana n’ibindi buhugu amahoro.
Ubufatanye bwagutse muri siporo
Itsinda ry’Abanyarwanda kandi ryasuye ‘Piscine’ yitwa Széchenyi Thermal Bath, ikaba iya mbere mu Burayi n’iya gatatu mu Isi ihambaye bijyanye n’umwihariko w’amazi ashyushye ava mu nda y’Isi.
Ni amazi karemano ashyushye kuva ku kigero 18°C kugeza 40°C. Aba yashyuhishwe n’umuriro ubarizwa mu nda y’Isi, akagira imyunyu ngugu karemano ifasha mu guteza imbere ubuzima bw’abahogera.
Ni ‘piscine’ igira ibice bitandukanye bijyanye n’ibyo abantu bakunda, ikagira ibyuzi biherereye mu nzu, hanze. Yatashywe mu 1913.
Minisitiri Nduhungirehe ati “Mu bufatanye dushaka gufatanya na bo harimo n’ubwa siporo nk’ibyo bafasha u Rwanda, nk’amahugurwa n’ibindi. Iriya ‘piscine’ iri ku rwego rwo hejuru mu gutoza abantu, no kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Twagiyeyo kugira ngo turebe uko twateza imbere imikino yo koga mu Rwanda.”
Nyuma Minisitiri Nelly Mukazayire yakoranye inama n’Umunyamabanga wa Leta muri Hongrie ushinzwe siporo, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi ndetse bemeza ko bagiye kunonosora umushinga w’amasezerano y’ubwo bufatanye agasinywa vuba.
Hemejwe kandi ko Hongrie nk’igihugu kizobereye imikino yo koga, izohereza impuguke mu bijyanye n’umukino wo koga, kakaza kureba ibikenewe n’ibihari ku buryo bafashanya mu rwego rwo kubakira ubushobozi abatoza n’abakora uwo mwuga bo mu Rwanda.
Basuye Ikigo gishinzwe umukino w’imodoka cyitwa ‘Motorsports’ ari na cyo gifasha mu gutegura Fomule 1.
Bijyanye n’uko u Rwanda bwasabye kwakira Formule 1. Minisitiri Mukazayire yagiyeyo kugira ngo amenye uko uwo mukino utegurwa, ibikorwaremezo bikenewe, kubakira abakozi ubushobozi n’ibindi bijyanye n’ayo marushanwa y’imodoka.
Bahuye kandi n’Abayobobozi bari bayobowe na Perezida w’Umukino w’Amagare muri Hongrie, bemeranya ubufatanye mu kubaka ubushobozi muri uwo mukino.
Mininsitiri Mukazayire na we yabatumiye kuzitabira Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare izabera mu Rwanda muri Nzeri 2025 na bo bagaragaza ko bazohereza ikipe.
Nyuma itsinda ry’Abanyarwanda ryitabiriye ibirori byo gutangiza Isiganwa ry’Amagare rizwi nka « Tour de Hongrie » ryateguwe ku nshuro igira 100.
Minisitiri Mukazayire yahawe umwanya wo kuvuga ijambo aho yakanguriye abaryitabiriye kuzakurikira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025, anabashishikariza gusura u Rwanda no kureba ibyiza nyaburanga birutatse.
Uko uruzinduko rwagenze mu mafoto
Gutaha Ambasade y’u Rwanda muri Hongrie



































Minisitiri Péter Szijjártó wa Hongrie yakiriye mugenzi we w’u Rwanda, Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire












Minisitiri Péter Szijjártó na Minisitiri Olivier Nduhungirehe baganiriye n’itagazamakuru









Itsinda ry’u Rwanda ryasuye abashoramari bo muri Hongrie bafite ikigo kizwi nka Hunland, gikora ubworozi bw’inka kikanacuruza ibizikomokaho







Itsinda ry’u Rwanda ryasuye ‘Piscine’ ya Széchenyi Thermal Bath, igizwe n’amazi ashyushye ava mu nda y’Isi














Basuye ahakorerwa amarushanwa ya Formula 1 hazwi nka ‘Hungaroring’









Itsinda ry’u Rwanda n’Abashoramari bo mu bigo bikomeye byo muri Hongrie













Ubwo itsinda ry’u Rwanda ryahuraga n’abayobobozi b’umukino w’amagare muri Hongrie









Minisitiri Nduhungirehe atanga ikiganiro ku biga ibijyanye na dipolomasi












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!