Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda, IIP (Index of Industrial Production), yasohotse kuri uyu wa 9 Mata 2025, yagaragaje ko inzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, amashanyarazi, amazi n’isukura biri mu byiyongereye ku gipimo kinini.
Umusaruro w’amashanyarazi wiyongereyeho 21,5% muri Gashyantare 2025, ugereranyije na Gashyantare 2024, umusarururo w’amazi n’isukura wiyongereyeho17%, umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wiyongeraho 14%, mu gihe umusaruro w’ibikorwa n’inganda wiyongereyeho 0,7%.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) ruherutse kugaragaza ko ibikorwa byo kongerera agaciro amabuye y’agaciro ari imwe mu ntwaro zizatuma amafaranga rwinjiza agera kuri miliyari 1,3$ mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025.
Mu mihigo ya RMB y’umwaka wa 2024/2025, hagaragaramo uwo kongera ingano n’ubwiza bw’amabuye yoherezwa hanze, bikazatuma yinjiriza igihugu agera kuri miliyari 1,3$ mu 2024/2025 avuye kuri miliyari 1,2 yinjiye mu 2023/2024.
RMB igaragaza ko buri gihembwe amabuye y’agaciro azajya yinjiriza u Rwanda miliyoni 325$.
Ku bijyanye n’izamuka ry’umusaruro w’ibikorwa n’inganda wazamutseho 0,7%, NISR yatangaje ko byashyigikiwe n’izamuka rya 26% ku ikorwa ry’ibyuma, imashini n’ibindi bifitanye isano, izamuka rya 28,2% ku ikorwa ry’ibikoresho bikomoka ku mabuye. Gusa umusaruro w’ikorwa ry’imyenda, ibitambaro n’ibikomoka ku ipamba wagabanyutseho 15,8%.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 28 Werurwe 2025, ko guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko iri gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda zikorera imyenda imbere mu gihugu, ku buryo abo zambika bava kuri 5% by’Abanyarwanda bose, bakagera kuri 100%.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Werurwe 2025 yaganiriye ku ngingo yo kongerera ingufu inganda zikora ibitambaro ku buryo abadoda bajya babibona bitabagoye.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!