Raporo ngarukakwezi y’umusaruro w’inganda (IIP) yasohotse ku wa 4 Ukwakira 2026, igaragaza ko umusaruro w’urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wiyongereyeho 26%.
Urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda umusaruro wabyo wazamutseho 4,8%, amashanyarazi azamukaho 17,6% na ho umusaruro waturutse ku bijyanye n’amazi no gutunganya imyanda uzamuka ku kigero cya 10,5% ugereranyije n’umwaka ushize.
Ubwiyongere bw’uwo musaruro w’ibikomoka ku nganda, bwagizwemo uruhare n’ibijyanye no gutunganya ibiribwa wiyongereyeho 7,0%, gutunganya ibikoresho birimo iby’ubwubatsi bidakozwe mu byuma birimo nk’ibirahuri, sima, amakaro n’ibindi wiyongeraho 10,4% naho ibikozwe mu byuma birimo nk’imashini n’ibindi bikoresho byiyongera ku kigero cya 10,8%.
NISR kandi yagaragaje ko umusaruro w’ibinyobwa n’itabi wagabanyutseho ku kigero cya 3.2%, ni mu gihe umusaruro w’ibikomoka ku mbaho, impapuro n’icapiro wo wazamutseho 7,3%.
U Rwanda rwakomeje guteza imbere inganda, ndetse mu 2006 rwatangije gahunda y’ibyanya by’inganda hagamijwe kwihaza mu bikorerwa mu gihugu, habanje icya Kigali mu gihe icya Rwamagana ari cyo cyashyizweho nyuma mu 2017.
Mu minsi ishize Ministiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aherutse gutaha ku mugaragaro uruganda ruzajya rukora ibikoresho bikoze mu byuma byiganjemo ibikoreshwa mu bwubatsi i Musanze.
Ni uruganda ruzajya rukora toni 250.000 ku mwaka, ibizatuma umusaruro w’ibikomoka ku nganda ukomeza kwiyongera cyane mu gihugu.
Muri Kamena 2026 Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, bingana n’izamuka rya 10%.
Urwego rw’inganda rwabigizemo uruhare rwa 24%, ibyagaragazaga ko rwazamutseho uw’inganda wiyongeraho 13%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!