EAC yavutse mu mwaka wa 1967 isenyuka mu 1977 ariko yongera kwiyubaka mu 2000. Igizwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda ku buso bwa kilometero kare 1,820,664 butuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 149,959,317.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Christophe Bazivamo, umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yagarutse ku musanzu w’u Rwanda muri uyu muryango, icyuho kikiwudindiza n’icyerekezo cyawo.
Umusanzu ntagereranywa w’u Rwanda muri EAC
U Rwanda rwinjiye muri EAC mu mwaka wa 2007. Depite Bazivamo avuga ko uretse no muri EAC, u Rwanda ari indorerwamo y’Isi mu ngeri nyinshi.
Yagize ati”U Rwanda, mu ndorerwamo y’Isi ruhagaze neza mu ngeri nyinshi, zirimo umuvuduko w’ubukungu, gukurura abashoramari no kuborohereza bitewe n’imiyoborere myiza [...], muri rusange u Rwanda ruhesha ishema ibihugu bya EAC na Afurika muri rusange.”
Bazivamo avuga ko nk’Abadepite b’u Rwanda muri EALA baterwa ishema no kumva bagenzi babo bakorana cyangwa abo hirya no hino ku Isi, babingingira kugumana Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko ari impano y’Imana.
Yagize ati”Iyo bavuga ibirebana na manda, usanga hari abavuga ngo ’mwebwe niba mushaka ngo aveho mu mumuduhe atwiyoborere.’”
Kuba u Rwanda ari indorerwamo mu kurwanya ruswa, koroshya ishoramari, imiyoborere myiza, umutekano n’iterambere, ibi bifasha n’ibindi bihugu bya EAC kurwigiraho byinshi.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), ifite inshingano zirimo gukurikirana ibikorwa mu bihugu bya EAC byose. Bazivamo avuga ko u Rwanda rufatwa nk’intangarugero mu kubahiriza ibyemezo byumvikanweho n’ibihugu.
Yagize ati”Tujya hirya no hino kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo biba byafatiwe mu rwego rw’umuryango, usanga ahenshi u Rwanda rufatwa nk’intangarugero kuko usanga ibyo rugomba gukora rwarabikoze, abandi ugasanga basa nk’abadindiye.”
Bimwe mu byuho bikidindiza Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba
Christophe Bazivamo, avuga ko hari amahirwe u Rwanda rukura muri EAC cyane cyane ashingiye ku buhahirane n’ubucuruzi ari na yo soko y’iterambere.
Icyakora asanga uyu muryango ugifite ibyuho mu bihugu bimwe na bimwe bikidindiza iterambere ryawo.
Yagize ati”Icyuho cya mbere gihari, ni mu rwego rw’umutekano aho mu bihugu bimwe na bimwe abaturage babyo usanga bafite ibibazo, bikagira n’ingaruka ku muryango. Mu bijyanye n’imiyoborere no kurwanya ruswa harimo inzitizi mu bihugu bimwe na bimwe kandi bidindiza umuryango.
Icyerekezo cy’imiyoborere ya EAC
Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), umaze kugera ku bikorwa byinshi birimo imishinga minini, ubuhahirane ,ubucuruzi n’ibindi.
Kugeza ubu uyu muryango urayoborwa n’igihugu cya Tanzania muri manda y’umwaka umwe. Nkuko amasezerano agenga EAC abiteganya, u Burundi ni bwo bugezweho kuyobora uyu muryango ariko imvururu ziri muri iki gihugu, hari benshi babona ko zawusubiza inyuma.
Bazivamo na we yemera ko Abarundi batakoroherwa no kuyobora EAC kuko no kuyobora igihugu byagoranye.
Yagize ati”Ngira ngo n’u Burundi burabizi ko bitabworohera ari na yo mpamvu bwifuje ko Tanzania yabibakorera, ntekereza ko niba na bo babona ko bidakwiye nta wababonera ko bikwiye, iyo imiyoborere itari gutuma ibintu bigenda neza imbere mu gihugu, kumva ko byagenda neza ari ukuyobora umuryango wose, ntibyakoroha.”
Hateganyijwe inama y’Abaperezida b’Ibihugu bigize EAC, iziga ku cyifuzo cy’Abarundi cyo kuyoborerwa n’ikindi gihugu nka Tanzania ndetse bagifateho icyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO