00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango MCF urishimira gukiza urubyiruko rwinshi ubwigunge mu mwaka umaze

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 29 March 2014 saa 08:24
Yasuwe :

Mu kwizihiza umwaka umze ushinzwe, Umuryango Mizero Care Foundation urishimira ko wafashije urubyiruko rwinshi rwahuye n’ibibazo byo kwigunga, rukaba rwarabivuyemo rukagaruka mu buzima busanzwe, rukigirira icyizere kirugeza ku iterambere ryuzuye.
Uyu muryango uvuga ko nubwo umwaka ari igihe gito mu buzima bw’umuntu, ariko ngo atari gito mu bikorwa ku waba wese ufite intego n’icyerekezo ashaka kugeraho.
Mizero Iréné wawushinze avuga ko bagendera ku mvugo y’umusizi wo mu Bufransa witwa (…)

Mu kwizihiza umwaka umze ushinzwe, Umuryango Mizero Care Foundation urishimira ko wafashije urubyiruko rwinshi rwahuye n’ibibazo byo kwigunga, rukaba rwarabivuyemo rukagaruka mu buzima busanzwe, rukigirira icyizere kirugeza ku iterambere ryuzuye.

Uyu muryango uvuga ko nubwo umwaka ari igihe gito mu buzima bw’umuntu, ariko ngo atari gito mu bikorwa ku waba wese ufite intego n’icyerekezo ashaka kugeraho.

Mizero Iréné wawushinze avuga ko bagendera ku mvugo y’umusizi wo mu Bufransa witwa Corneille, wakunze kuvuga ati “aux âmes bien nées, la valeur n’attend point le nombre des années”. Mu Kinyarwanda byavuga ko ku bavutse neza, kwihesha agaciro cyangwa gutangira kugira akamaro bitagombera kuba umuntu afite imyaka myinshi.

Mu gihe cy’umwaka Mizero Care Foundation yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye, ikora iteganyabikorwa n’ingengo y’imari ari nabyo igenderamo mu kwita ku bagenerwabikorwa.

Wifashishije umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu, umuryango MCF umaze gufasha urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugera kuri 24 kugarura icyizere cy’ubuzima no gukomeza urugendo rwo gusohoka mu bwigunge no gutangiza ishami ry’ubujyanama kuri urwo rubyiruko.

Ibindi Umuryango Mizero Care Foundation yakoze birimo kurihira amafranga y’ishuli umunyeshuri umwe, ubu urimo kurangiza amashuri y’imyuga no kwishyurira Mituweli abarenga 20.

Umuryango Mizero Care Foundation ukorera mu karere ka Gasabo wihaye intego yo gukoresha ibiganiro n’ubukangurambaza mu gukura urubyiruko mu bwigunge n’imico mibi kugira ngo rugere ku iterambere.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages