Mu nama yahuje abafatanyabikorwa b’Akarere Ka Kicukiro yabaye ku wa 13 Ukuboza 2024, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi, yatangaje ko gafite abatishoboye bangana na 11.302, Umurenge wa Kicukiro ukagiramo 253.
Umuryango Bohoka Tuganire wahise wiha intego yo guhugura bamwe mu batishoboye bakigishwa uko bakwihangira umurimo bikura mu bukene, ku ikubitiro uhugura 20.
Nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Nshimyumuremyi Vedaste, hahuguwe abantu 20 batoranyijwe mu Murenge wa Kicukiro binyuze muri gahunda yiswe “Humanity Ubumuntu”, bigishwa kuba ba rwiyemezamirimo, banahuzwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Ingabire Frida, Ishimwe Christella na Mukarubibi Dancille babigishije uko bakwiyitaho, mu gihe DJ Yash yabahuguye ku rurimi rw’Icyongereza.
Umuyobozi wa Bohoka Tuganire, Nshimyumuremyi Vedaste, yibukije abahuguwe amahirwe yo guhabwa aya masomo ku buntu ndetse ko gukira biri mu biganza byabo, ahubwo ko basabwa gutinyuka bagakora kuko gutera imbere byo bishoboka.
Ati “Ni amahirwe atangaje mwabonye yo guhugurwa. Ni ahanyu rero mugakura amaboko mu mifuka mugakora kandi mugatera imbere, mwifashishije amasomo mwahawe mu mahugurwa. Gutera imbere birashoboka, hari ingero zifatika.”
Uhagarariye Polisi mu Karere ka Kicukiro, IP Nishimwe Liliane, yasabye abahuguwe kwigirira icyizere bakiyubaka bubaka n’igihugu. Yabigarutseho abasaba kubyaza umusaruro amahirwe babonye bigishwa kwihangira umurimo, ndetse bakita ku buzima bwo mu mutwe nka kimwe mu bishoro bafite mu buzima.
Ati “Ubuzima bwo mu mutwe bwitabweho cyane kuko ni cyo gishoro cya mbere mufite mu byo mukora byose. Aya masomo muhawe muyabyaze umusaruro muhanga umurimo, mube ingirakamaro ku Rwanda, maze twiyubakire ahazaza hazira amakimbirane mu miryango.”
Abahuguwe bagaragaje imbamutima zabo nyuma yo guhugurwa. Batangaza ko bagiye gukora iyo bwabaga bagahindura ubuzima n’imibereho byabo. Umwe mu bahuguwe, Burasa Charles, yavuze ko amasomo bize yabaheshe impamyabushobozi, agiye kubyazwa umusaruro bakiteza imbere bidatinze.
Ati “Amasomo twize adukangurira kwihangira umurimo ntazapfa ubusa, tugiye kuyabyaza umusaruro twiteze imbere, tutibagiwe ko n’ubuzima bwo mu mutwe bukwiye kubungabungwa.”
Nkengurutse Eric wigishije amasomo ajyanye no kwihangira umurimo mu mahugurwa, ari mu bashimiwe ubwitange yagaragaje.
Umuryango Bohoka Tuganire washinzwe n’urubyiruko mu 2021 hagamijwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, gusigasira ubumwe bw’umuryango Nyarwanda no kwirinda ibiyobyabwenge.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!