00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango AMERWA watangije ibikorwa byo gushyigikira abagore babyaranye n’abazungu bakabata

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 September 2022 saa 01:06
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango ufasha abana babyawe n’abazungu bakabatererana, (AMERWA) uterwa inkunga na Banki ya Kigali, Numa Alain yibukije abagore ko bagomba guca umuco wo kuryamana n’abazungu baje mu gihugu babashakaho ubukire, abashishikariza kuzigama nk’inkingi nyamukuru yabageza ku iterambere rirambye.

Yabigarutseho ku Cyumweru tariki ya 18 Nzei 2020 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro ubwo hamurikwaga ku mugaragaro gahunda y’uyu Muryango y’ibikorwa byo guhugura abagore ku guteganyiriza ejo hazaza binyuze mu kuzigama.

Iyi gahunda ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Umugore Ushoboye’, igamije guhugura abagore babyaranye n’abazungu n’abandi basanzwe kuzigama ndatse no kwiga neza uburyo bakwihangira imirimo bakareka kurarikira ibyo batavunikiye.

Igamije kandi kumvisha umugore w’umunyarwanda ko ashoboye bityo binyuze mu mafaranga uko yaba angana kose akorera yazigama azamugoboka mu gihe kiri mbere.

Aba bagore kandi bibukijwe ko impamvu nyamukuru yo kujya mu mashyirahamwe atari ukubika amafaranga bazakoresha mu mpera z’umwaka binezeza ahubwo ari ayo kugira ngo biteze imbere bazamure imibereho yabo ya buri munsi.

Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bavuze ko aya mahugurwa abunguye ubumenyi bwo kumva ko nta mafaranga make abaho.

Musabyimana Françoise avuga ko ubusanzwe bisuzuguraga kubera ko adakorera amafaranga menshi ariko ko iyi myumvire yiyemeje kuyireka akazajya azigama mu mafaranga afite hatitawe ku ngano yayo.

Ati “Kuza kuduhugura no kutwigisha uko twafata amafaranga twabonye bituma twunguka ubundi bumenyi tugakura mu bitekerezo bikazadufasha kumenya icyo tuyakoreshaaka akazatubyarira inyungu z’igihe kirekire.”

Mugenzi we Uwamahoro Vestine we avuga ko ari amahugurwa y’ingirakamaro kuri we kuko yize uko yagira inshuti zimufasha kwiteza imbere aho kugira izituma birirwa mu biganiro bidafite umumaro.

Ati “Ikindi nize uburyo bwo kwizigama nteganiriza ejo hazaza aho guteganyiriza kuzagura ibitenge byiza, inyama n’ibindi binezeza mu minsi mikuru. Hehe no kugira iterambere rirangirira ku binezeza by’umwaka ahubwo ubu tugiye kugira iteramberere rirambye.”

Umuyobozi w’Umuryango AMERWA, Numa Alain yavuze ko impamvu bahisemo gutegura ibi bikorwa ku bagore ari uko umuryango wabo ugizwe n’abagore bagiye babyarana n’abazungu bakabatana inshingano zo kurera abana bonyine.

Yemeje ko gahunda itareba abagore babyaranye n’abazungu gusa ahubwo ko ari gahunda yaguye yo guteza imbere umugore muri rusange akarenga ibishuko by’abamubwira ko bazamukiza.

Ati “Ni intego dufite kugira ngo tuzamure umugore kuko si ngombwa gusa bariya babyaranye na bariya bantu ahubwo ni bose kuko abenshi bari hariya badashoboye ariko tukaba twifuza ko twabahindurira ubuzima.”

Numa yavuze ko uyu mwaka w’amashuri ugiye gutangira bazishyurira amafaranga y’ishuri abana 18 bavutse kuri ubu buryo ndetse ko bazashaka uburyo bwo gufasha ababyeyi babo umubare ukaziyongera bitewe n’uko bazagenda babona amikoro.

Umuyobozi w’Akagari ka Kigarama uyu muryango watangiye gukoreramo, Kabakesha Marie Louise, yemeza ko ibikorwa byabo bibafasha cyane mu kuzamura imyumvire y’umugore ku bijyanye n’icyo gukoresha amafaranga bakoreye.

Hagiye gutangizwa gahunda yo kubashakira ba Se

Ku bijyanye no gushakira aba bana ba se hagamijwe gutanga indezo ku babyeyi batereranwe mu nshingano, Numa yemeje ko uyu mwaka bafite intego yo gukorana n’inzego z’ubuyobozi bw’igihugu kugira ngo bashakishwe harebwe ko bagira icyo bamarira abana babo.

Yashimangiye ko bizashoboka na cyane ko hari abo bamaze kumenya imyirondoro yabo n’ibihugu bakomokamo bityo ko bafatanije na za ambasade z’u Rwanda muri ibyo bihugu bizeye ko ikibazo kizakemuka.

Ati “Niba yaraje mu Rwanda mu bikorwa runaka birumvikana ko imyirondoro ye ihari. Igisigaye ni ukuzakorana na za ambasade tukabumvisha ko umuturage wabo yasize ateye inda umugore runaka bityo ko dushaka indezo. Si ngombwa ko bakora ubukwe ahubwo ni ukwita kubo babyaye.”

Umuryango AMERWA watangiye gukora mu mwaka ushize. Watangiranye n’ibikorwa byo kurihira amafaranga y’ishuri abana bagera ku munani batawe na ba se b’abazungu no guteza imbere ibikorwa by’amarerero mu Kagari ka Kigarama.

Kugeza ubu bari kwagura ibikorwa byabo kuko abana bavuye ku munani bagera kuri 18 hamwe no gufasha ababyeyi babo hagamijwe kububakira ubushobozi ngo na bo bazabashe kwiteza imbere.

Umuryango AMERWA watangije ibikorwa byo gushyigikira abagore babyaranye n’abazungu bakabata
Abagenerwabikorwa b’iyi gahunda bavuze ko aya mahugurwa abunguye ubumenyi bwo kumva ko nta mafaranga make abaho
Abagore batojwe kuzigama bategura ubuzima bw'ahazaza
Umuyobozi w’Umuryango AMERWA, Numa Alain yavuze ko impamvu bahisemo gutegura ibi bikorwa ku bagore ari uko umuryango wabo ugizwe n’abagore bagiye babyarana n’abazungu bakabatana inshingano zo kurera abana bonyine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages