00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umurungi Providence yarahiriye kuyobora Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 November 2023 saa 11:02
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yakiriye indahiro ya Umurungi Providence , Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

Umurungi Providence, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Amategeko Mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Québec muri Canada, akaba yari umukozi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 20 Ukwakira 2023, ni yo yemeje Providence Umurungi kuri uyu mwanya.

Nyuma yo kwakira indahiro ye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Ntezilyayo yamwibukije ko Komisiyo igira uruhare runini mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu ifatanyije n’izindi nzego ziri mu runana rw’Ubutabera.

Yagize ati “Twakibukiranya ko Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ifite inshingano rusange yo guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu. Ifite uruhare rukomeye mu gutuma uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa.”

Umurungi Providence yagaragaje ko agiye gushyira imbaraga mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu nk’uko biri mu nshingano za Komisiyo no gukora ubuvugizi ahakiri intege nke mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Yavuze ko azaharanira ko urwego rw’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu igihugu kiriho rutazasubira inyuma.

Yakomeje agira ati “Tuzakomereza aho uwo nsimbuye yari agejeje, dufite inshingano zo kurengera no guteza imbere uburenganzira bwa muntu ariko kandi hari n’indi nshingano yihariye yo gukumira iyicarubozo. Izo zose ni inshingano za komisiyo akaba ari na wo murongo nzakomerezamo.”

Imiryango mpuzamahanga irimo Human Rights Watch ukunze kunenga u Rwanda ko rutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Uyu muyobozi yagaragaje ko mu byo bazakora harimo gukora raporo za komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, zigaragaza ukuri ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihugu ndetse no gutuma amahanga amenya ukuri.

Ati “Ishusho biduha ni uko uburengira bwa muntu buhagaze neza mu Rwanda. Ku bijyanye n’iyo miryango mpuzamahanga, komisiyo ni yo iba ifite ishusho nyayo kurusha ibyo imiryango mpuzamahanga iba ifite, muri urwo rwego rero dufite ubushobozi bwo kuba twatanga raporo ivuga ku kintu runaka n’uko uburenganzira bwa muntu buhagaze. Ibyo biri mu nshingano dusanganywe kandi tuzakomeza gukora.”

Umurungi agiye kuri uyu mwanya asimbuye Marie Claire Mukasine wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani aho yasimbuye Ernest Rwamucyo wagenwe ngo ahagararire u Rwanda muri Loni.

Ubwo Umurungi Providence yarahiriraga inshingano nshya agiye gutangira
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo yasbye ubufatanye bw'inzego mu guharanira ko uburenganzira bwa muntu bugerwaho
Bamwe mu bakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu bari bitabiriye irahiro ry'umuyobozi mushya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages