Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Nyakanga 2023, nibwo bamwe mu bayobozi ba Polisi y’u Rwanda bageze muri gare ya Bishenyi ahabereye iki gikorwa cyo guhemba indashyikirwa mu Ntara y’Amajyepfo mu marushwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yashimiye Polisi y’u Rwanda yateguye aya marushanwa avuga ko afite inyungu nyinshi mu baturage kandi igikorwa kizakomeza gutuma abayobozi bakorana umurava.
Ati "Aya marushanwa yatweretse ko hari byinshi dushoboye gukora. Hakozwe ubusitani butandukanye, kuvugurura ahakorerwa ubucuruzi ndetse n’uturima tw’igikoni. Ubutaha tuzabikora na none neza kandi dukomeze kugira uruhare ku kuba umunyarwanda akomeza kuba ahantu hasukuye."
Komiseri muri Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze muri rubanda, CP George Rumanzi, yakanguriye abaturarwanda kugira umuco wo kugira isuku bijyana no gukumira ibyaha.
Ati "Polisi irashimira abitabiriye amarushanwa. Iki gikorwa na cyo kiri gusozwa ariko mbasaba gukomeza kugira isuku muhereye aho mutuye kandi tubijyanisha no gukumira ibyaha."
"Nk’uko byakozwe umwaka ushize, turi mu murongo wo gukumira ibyaha habungabungwa umutekano uteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda mu iterambere rirambye."
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Nadine Umutoni Gatsinzi, yavuze ko ababyeyi bagomba kugira uruhare runini mu kugabanya umubare w’abana bagwingira.
Yagize ati "Mu bibazo bikibangamiye igihugu harimo igwingira kuko ubushakashatsi bwerekanye ko mu bafite imyaka itanu nibura umwe muri batatu aba agwingiye.”
“Ntacyo bitwaye umubyeyi amenye ko umwana we yafashe amafunguro asukuye no kumuha ibikungahaye ku ntungamubiri. Mu mwaka utaha twifuza ko imibare yazamuka.”
Nyuma y’ubu butumwa abayobozi b’inzego z’ibanze babaye indashyikirwa bahawe ibihembo batsindiye mu marushanwa. Umurenge wa Runda wahawe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 26 Frw kubera ko warabaye uwa mbere mu Ntara y’Amajyepfo.
Indi mirenge yitwaye neza muri buri Karere kagize iyi ntara yahawe moto ifite agaciro ka miliyoni 1,6 Frw. Irimo Rugendabari, Munini, Kaduha, Busasamana, Ruhango, Ngoma na Kansi.
Utugari twabaye indashyikirwa muri iyi Ntara ni Kavumu, Butare, Akaboti, Ruyenzi, Gasave, Nyamagana na Rutobwe. Buri muyobozi yahawe Miliyoni 1Frw. Akarere ka Muhanga ni ko kitwaye neza mu tundi, kashyikirijwe Igikombe n’icyemezo cy’ishimwe.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yasabye abaturage kubungabunga ibidukikije kuko bigira uruhare mu mikurire y’abana n’iterambere ry’igihugu.
Ati "Turashishikariza izindi nzego gukorana na Polisi ku iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu muri rusange. Nk’uko mubizi ni ngombwa kwirinda indwara ziterwa n’isuku nke kandi bigirwamo uruhare no kubungabunga ibidukikije."
"Ibyo ni ugutera ibiti aho bitari no kudatema ibihari mu rwego rwo gufatanya twese kwambika iyi misozi yacu tuyiteraho ibiti bihagije, Nzeri izagere dufite ingemwe zihagije.”
Iki gikorwa cyatangiye mu Ugushyingo 2022, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe Imikurire y’Abana, NCDA, ishyiraho ibihembo ku bayobozi b’indashyikirwa mu nzego z’ibanze za leta.
Iburengerazuba
Akarere ka Rusizi niko kabaye aka mbere mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Dr Anicet Kibiliga yavuze ko gahunda ya tujyanemo n’imbaraga zashyizwe mu bukangurambaga bwo kwicungira umutekano by’umwihariko ku mirenge ikora ku mipaka biri mu byatumye aka karere gakora ku bihugu bibiri kaba aka mbere muri aya marushanwa ku rwego rw’Intara.
Ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, igikorwa cyo guhemba imirenge n’utugari byahize ibindi cyitabiriwe n’abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’umutekano w’imbere mu Gihugu, Gasana Alfred, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (Community Policing), CP Bruce Munyambo n’Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois.
Minisitiri Gasana yashimye Polisi y’u Rwanda yateguye aya marushanwa agaragaza ko ibikorwa by’isuku n’isukura bigira uruhare mu kubumbatira umutekano n’ubuzima bwiza kuko bigabanya indwara ziterwa n’isuku nke.
Akarere ka Rusizi kahize utundi turere mu marushanwa ya Polisi y’u Rwanda yo kwimakaza isuku, umutekano no kurwanya igwingira ni nako kabaye akambere mu kwesa imihigo y’uturere mu mwaka ushize ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba.
Iburasirazuba
Umurenge wa Karangazi uherereye mu Karere ka Nyagatare washyikrijwe imodoka ifite agaciro ka miliyoni 30 Frw nyuma yo guhiga indi yo muri iyi Ntara
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, yasabye ko ibihembo byatanzwe bizakoreshwa neza.
Yakomeje agira ati “Ibi bihembo turifuza ko byazakoreshwa neza kugira ngo bikomeze kunganira biriya bikorwa twavuze, ibikorwa bijyanye n’umutekano, isuku n’ibikorwa binyanye n’isukura. Ibihembo bizakoreshwe neza bibyazwe umusaruro kugira ngo ubutaha tuzabe tuvuga ngo abahatanye banganyije amanota.”
Ibanga ryatumye Umurenge wa Karangazi uba uwa mbere
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Mutesi Hope, yavuze ko amwe mu mabanga yabafashije kuba aba mbere mu Ntara y’Iburasirazuba harimo gukorana n’abafatanyabikorwa, gushyiraho imboni z’isuku mu midugudu yose ndetse no gufatanya n’abaturage kurwanya igwingira.
Gitifu Mutesi yakomeje avuga ko bagiye gukomeza gushyiraho amatsinda menshi ashishikariza abaturage kugira isuku, kugenzura uburyo buhoraho bw’isuku umunsi ku wundi ngo ku buryo bazakomeza kuba aba mbere.
Ntabara Emmanuel utuye mu Murenge wa Karangazi yavuze ko nk’abaturage bishimiye kuba babaye aba mbere avuga ko bagiye gukomeza guhanga udushya dutuma bakomeza kuba aba mbere mu gihugu ngo ntibifuza gutakaza uyu mwanya.
Amajyaruguru
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude ni we watanze igihembo cy’ imodoka ku Murenge wa Bukure uherereye mu karere ka Gicumbi.
Yasabye inzego zitandukanye kwigana umuco w’isuku inoze wagaragaye mu Murenge wa Bukure.
Yagize ati “Kurwanya imirire mibi mu bana hagakumirwa igwingira, kugira uruhare mu gucunga umutekano ndetse no kugira umuco w’isuku birakenewe hose".
Yongeyeho ko by’umwihariko hari indwara zikomoka ku mwanda zikunze kwibasira ubuzima bw’abantu.
Yatanze urugero ku ndwara zikomoka ku mwanda haba amafunguro ategurwa nabi agatera indwara zo munda nk’impiswi n’inzoka zibasira ubuzima bw’abantu, indwara z’uruhu nk’amavunja n’ubuheri ndetse n’indwara zikomoka ku buhumekero.
Yavuze ko ibi ari ibintu byakumirwa kandi ko bidasaba ubushobozi buhambaye.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yashimye abitwaye neza bagahatanira ibihembo byagenewe Intara y’Amajyaruguru ndetse ko abafite udushya mu nzego z’ibanze bagomba kubikwirakwiza mu ntara yose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bukure, Bayingana Théogène, yavuze ko agikesha imikoranire n’inzego zimwungirije kandi bigakorwa badahutaje abaturage.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!