Ku wa 26 Werurwe 2025 ni bwo umuraperi Sheff G yemereye urukiko rw’Ikirenga rwa Brooklyn rwo muri New York, ko yakoze icyaha akurikiranyweho cyo gucura umugambi wo kwica hamwe n’ibikorwa by’urugomo.
Ibi yabyemeye nyuma yaho ubushinjacyaha bwavugaga ko Sheff G afite udutsiko tubiri abarizwamo twagiye duteza urugomo muri Brooklyn. Agatsiko ka mbere abarizwamo ni 8 Trey Crips hamwe na 9 Ways Gangs.
Ubushinjacyaha bwerekanye ko Sheff G yafatanyaga n’utu dutsiko mu bikorwa by’urugomo birimo no kurasana, ndetse ngo yakoreshaga amafaranga akura mu muziki mu gutera inkunga utu dutsiko mu kugura ibirimo imbunda n’ibindi bakoreshaga mu bikorwa by’urugomo.
Sheff G utari wenyine ushinjwa muri uru rubanza, kuko yari kumwe n’abandi 31 bahuriye muri utwo dutsiko, ntiyigeze akahakana ibyo ashinjwa ahubwo yabyemeye rugikubita kugira ngo agabanyirizwe igihano.
Urukiko rwahise rumukatira igifungo cy’imyaka itanu muri gereza.
Sheff G w’imyaka 26 ari mu baraperi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba yaragiye amenyekana mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Weight On Me’, ‘Bless Her’, ‘Own Lane’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!