Pasiteri Kanyamuneza ukora n’imirimo ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi avuga ko yashimishijwe no gutsindira miliyoni imwe ndetse ko yabanje kuba nk’uwikanze akimara kubyumva.
Ati “Naranezerewe cyane, ndishima. Nabanje kuba nk’uwikanze urumva gutsindira miliyoni, narabivuze nti Haleluya Amina.”
Kanyamuneza uvuga ko amaze igihe kirekire akoresha tigo yemeza ko yamenye poromosiyo ya Tigo Bonane nyuma yo kuyumva kuri Radiyo bayamamaza nawe agafata umwanzuro wo kugerageza amahirwe.
Yagize ati” Abantu batsindaga n’ubutumwa bugufi nabonaga bwanshishikarizaga gukina. Nahoraga nkurikirana, nkamenya ayatanzwe, asigaye, gutyo gutyo ariko nanone nigeze kugira n’ inzozi ko natomboye bakampemba”.
Abajijwe icyo azakoresha aya mafaranga atsindiye, Kanyamuneza yavuze ko afite umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi, aya mafaranga akaba agiye kumufasha kwagura ibikorwa bye.
Kanyamuneza avuga ko azakomeza kwitabira poromosiyo kuko miliyoni eshanu batanga ku cyumweru nazo azikeneye ndetse agira n’abandi inama yo kugerageza amahirwe yabo.
Ati “ Icyo nabwira abantu ni uko ari amahirwe asekera umuntu, nta muntu nzi ukora muri Tigo yaba Kigali cyangwa i Nyagatare.
Abantu bampamagaye bakambaza nimba nta kimenyane nkababwira nti ntacyo pee. Ni amahirwe kandi ndabashishikariza gukomeza kugerageza ndi umu pasiteri sinababeshya.”
Kwitabira poromosiyo ya Tigo Bonane bisaba guhamagara 155, ugatsindira ibihembo byinshi birimo n’amafaranga menshi. Ushobora kandi no kwohereza ijambo bonane kuri 155.



















TANGA IGITEKEREZO