Nieswand ntiyashoboye guhisha ibyishimo yagize ubwo yamenyeshwaga n’ishami rya Polisi Mpuzahanga rya Polisi y’u Rwanda ko ryafashe imodoka ye yari yibwe, nyuma y’aho uwari wayiguze afatiwe mu Rwanda ubwo yavaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ubutumwa bwe bw’ishimwe bwagiraga buti "Land Cruiser yanjye yibwe mu Mujyi wa Nakuru, muri Kenya n’abajura bari bitwaje intwaro, bahise bayijyana kuyigurisha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umwe muri abo bajura, agikandagira mu Rwanda, abapolisi banyu b’abanyamwuga kandi bizewe, banze ruswa yabahaye ngo bamurekure ahubwo bahita bamufata bagaruza imodoka yanjye."
"[...] Ndashimira cyane Nyagasani kubera iki gikorwa. Nshimiye mbivanye ku mutima Polisi y’u Rwanda, cyane cyane ishami ryayo rya Polisi Mpuzamahanga, kuba yarafashe ikanadushyikiriza imodoka yacu. Nyagasani ahe umugisha Polisi y’u Rwanda n’igihugu cyiza cy’u Rwanda."
Zagabe Cikangafu Janvier, Umunyekongo wari waraguze iyo modoka y’injurano mu kwezi gushize, yakatiwe gufungwa amezi atandatu n’Urukiko rw’Akarere ka Rusizi n’ihazabu y’amadolari ya Amerika 2,800, (hafi miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda).
Ibi byabaye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gushaka guha ruswa y’amadolari ya Amerika 700, (hafi ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda) umupolisi wari amufatanye iyo modoka y’injurano, kugira ngo amurekure, ariko akayanga.
Polisi zombi zemeza ko ibyaha ndenga mipaka bishobora kurwanywa igihe cyose hari ubufatanye hagati ya Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere, ariko ko ibikorwa byo kubirwanya bishobora gukomwa mu nkokora n’ubushake buke cyangwa kuba ba ntibindeba ku bihugu bimwe na bimwe.
Ku bwa Sergeant Chris Mmbwanga, ukora mu ishami rya Polisi Mpuzamahanga rya Polisi ya Kenya, ari na we wakiriye iriya modoka mu Kuboza k’umwaka ushize, yavuze ko Polisi zo mu bihugu bimwe na bimwe byo muri aka karere zikomeje kugaragaza kudashaka no gushidikanya gufatanya mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.
Yagize ati "Vuba aha mu mwaka ushize, twamenye ko iyi modoka twashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda yibwe kandi ko yajyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Polisi y’iki gihugu ntiyadufashije mu kugerageza kuyifata kandi twari twayisabye kudufasha mu gukora iperereza".
"[...] Ubwo twahise tumenyesha Polisi y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bacu bakomeye, kandi umusaruro wabyo urivugira ubwawo nk’uko bisanzwe. Abapolisi bo mu bihugu bimwe byo muri aka karere ntibafatanya n’abandi. Kubera bene iyo mikorere, ibyo bihugu bya ntibindeba bisigara ari ubuhungiro bw’abajura n’iwabo w’ibijurano. Umuryango Mpuzamahanga ukwiye kugira icyo ukora mu maguru mashya."
Kuri we, ubujura bw’imodoka ni ikintu gisanzwe muri Kenya, kandi ko abenshi mu babukora baruhukira mu bihugu bidafite umutekano byo muri aka karere.
Bivugwa ko imodoka icyenda zose Polisi mpuzamahanga ya Kigali yafashe mu mwaka ushize, hafi esheshatu muri zo zibwe muri Kenya, zafashwe zijyanwa cyangwa zivanwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Chief Supt. Celestin Twahirwa, yavuze ko nubwo nta modoka zikunda kwibwa mu Rwanda, Polisi y’u Rwanda yiteguye guhangana no gukoma mu nkokora uwahirahira kubikora wese.
Yagize ati: " Polisi y’u Rwanda yashyize ku mipaka yose y’igihugu ikoranabuhanga ryitwa I-24/7, ridufasha gutahura imodoka zibwe no gufata ababa bazibye n’abatwaye ibiyobyabwenge baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira".
Iri koranabuhanga ngo rihuza Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Polisi Mpuzamahanga (Interpol), rikaba rifasha abakora iperereza bo muri ibyo bihugu kumenya no gusuzuma amakuru y’abakekwaho gukora ibyaha cyangwa abanyabyaha bashakishwa, impapuro z’ingendo zibwe cyangwa zatakaye, imodoka zibwe, gufata ibimenyetso by’icyaha ku ntoki no gufata inyandiko z’umurimo n’imiyoborere zibwe.
RNP



















TANGA IGITEKEREZO