00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyeshuri wa Riviera yahize abandi mu kuvuga neza inyuguti zigize amagambo y’Icyongereza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 10 July 2017 saa 07:25
Yasuwe :

Abanyeshuri batatu bayobowe n’uwiga muri Riviera High School, bahize abandi mu irushanwa ryiswe “Spelling Competition” ryo kuvuga neza inyuguti zigize amagambo y’icyongereza; bagenerwa ibihembo birimo no kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa nk’aya muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ni irushanwa ryasorejwe mu Murenge wa Rusororo aho Riviera High School ikorera ku wa 8 Nyakanga 2017, ryaranzwe n’ubuhanga bw’abanyeshuri bo mu bigo bya Leta n’ibyigenga byo mu Mujyi wa Kigali.

Umunyeshuri yasomerwaga ijambo n’akanama nkemurampaka, agatega amatwi, agasobanuza, atasobanukirwa neza agasaba interuro irimo iryo jambo, yakumva neza agatangira kuvuga buri nyuguti irigize. Iyo yibeshyaga yahitanga avanwa ku rutonde rw’ababazwa gutyo gutyo.

Mu rurimi rw’icyongereza, uwitwa Mugisha Abdulkarim wiga muri Riviera High School niwe wabaye uwa Mbere, Akurikirwa na Izere Aurore Brune Ndayisenga na Mellon Mutesi biga muri White Dove Girls School.

Mu Kinyarwanda, uwahize abandi ni Gwiza Ishimwe Rachelle wiga muri Lycee Notre Dame De Citeaux, akurikirwa na Shumbusho David wiga muri College de Butamwa uwa Gatatu aba Mbabazi Murebunyurwe wiga Kagarama High School.

Mugisha Abdulkarim wiga mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye muri Riviera High School, yabwiye IGIHE ko kuba uwa mbere abikesha gusoma amagambo menshi kuri Internet.

Yagize ati “Narabanje nsoma urutonde rw’amagambo menshi kuri Internet, ndayamenyera, menya n’icyo asobanura, nkomeza kuyasubiramo none mbaye uwa mbere. Ndashimira Imana na bagenzi banjye n’abarimu bamfashije.”

Umuyobozi ushinzwe guhuza ikigo cya Riviera High School n’abakigana Nikwigize Faustin, yavuze ko ibanga ryatumye umunyeshuri wabo abasha gutsinda ari ukumuha umwanya.

Yagize ati “Twemera ko umwana ahabwa uburenganzira bwe akikorera ubushakashatsi atari nka bya bindi bya kera byose yabihabwaga na mwarimu. Tubaha internet bagakora ubushakashatsi bwimbitse. Dukora ibiganiro mpaka bigaha umwana ubushobozi bwo kumva ko hari icyo ashoboye.”

Umuyobozi Mukuru wa Brain Teasers Rwanda yateguye aya marushanwa, Richard Kaweesi, yavuze ko abahize abandi mu Kinyarwanda bazahembwa bitandukanye n’ab’icyongereza.

Yasobanuye ko uretse guhabwa ibikoresho birimo mudasobwa, amakayi n’amakaramu, kwemererwa gusura no gusomera mu isomero rya Kigali Public Library, kurihirwa umwaka wose n’imidari bahuriyeho; abatsinze mu Cyongereza bazahagararira u Rwanda mu marushanwa nk’aya ku Rwego rwa Afurika y’Uburasirazuba azatangira muri Nzeri, yongeraho ko bibaha n’ubumenyi bwo kwigirira icyizere.

Yagize ati “Ibi bifasha cyane abanyeshuri kubera ko uje mu irushanwa hari ibindi abona nko kwigirira icyizere, bimufasha kumenya indimi zemewe n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda (Amarushanwa ategurwa mu ndimi zose ariko aya yari mu Kinyarwanda n’Icyongereza). Iyo umubajije inyuguti zigize ijambo, akubaza igisobanuro ngo yumve neza icyo rivuga.”

Spelling Competion ni irushanwa ryatangiye gukorwa kuva mu 2015, ryitabirwa n’ibigo bisaga 20. Uyu mwaka ryitabiriwe n’abanyeshuri bajonjowe mu matsinda ya Spelling akorera mu bigo bisaga 70 byo muri Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Aba ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Abanyeshuri babazwaga ijambo, hanyuma bakavuga inyuguti ririgize
Mugisha ateze amatwi akanama kabazaga ibibazo
Uhereye iburyo: Mugisha Abdulkarimu wabaye uwa mbere, Izere Aurore wabaye uwa Kabiri na Mellon Mutesi bafite imidari
Mugisha Abdulkarim wabaye uwa mbere mu Cyongereza yiga mu mwaka wa Gatatu w’ayisumbuye muri Riviera High School
Mellon Mutesi wiga muri White Dove Girls School nawe yahembwe
Izere Aurore Brune Ndayisenga ni umwe mu bahembwe mu rurimi rw'Icyongereza
Umuyobozi ushinzwe guhuza ikigo cya Riviera High School n’abakigana, Nikwigize Faustin
Umuyobozi Mukuru wa Brain Teasers Rwanda yateguye aya marushanwa, Richard Kaweesi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages