Nicolas Pompigne-Mognard ni Umufaransa ufite inkomoko muri Gabon. Ni we washinze ikigo ’APO Group’ gifasha sosiyete zikomeye z’ubucuruzi mu kumenyekanisha ibikorwa byazo mu itangazamakuru n’ahandi.
APO Group ikorana n’ibigo bikomeye ku Isi birimo Netflix, itunganya ikanacuruza amashusho, DHL izobereye mu kohereza ibintu mu mahanga, Sosiyete y’Itumanaho ya Orange, NBA, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’u Burayi y’Ishoramari n’ibindi.
Iki kigo kandi gikorana n’Ikipe yo mu Bufaransa ya Olympique de Marseille ndetse na Guverinoma z’ibihugu bitandukanye.
By’umwihariko, mu Rwanda iki kigo gifasha mu mitegurire no kumenyekanisha Irushanwa rya Basketball Africa League ndetse kigakorana n’Ikigo gitanga serivise z’ikoranabuhanga, Liquid Intelligent Technologies.
Mu 2007 nibwo Nicolas Pompigne-Mognard wabaye umunyamakuru yatangije APO Group, ku ikubitiro itangira ikora imirimo yo gufasha ibigo by’ubucuruzi gukora inyandiko zigenewe itangazamakuru.
Mu 2018 iki kigo cyaje kwagura ibikorwa byacyo gitangira n’imirimo yo gufasha ibi bigo kumenyekanisha ibikorwa byabyo n’ibijyanye n’inozabubanyi.
Kugeza ubu APO Group, ifite abakozi barenga 80, aho ikorera mu bice bitandukanye birimo Dubai, Senegal, Hong Kong n’u Busuwisi. Buri mwaka bibarwa ko yinjiza miliyoni z’amadorali.
Nicolas Pompigne-Mognard wabaye umunyamakuru wa Gabonews i Burayi, avuga ko yagize igitekerezo cyo gushing APO Group nyuma y’ibiganiro yagiye agirana na Donald Kaberuka ubwo yari akiyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, akamwereka ko Umugabane wa Afurika ukwiriye kugira uburyo buwufasha kumenyekanisha amakuru ajyanye n’ubukungu bwawo ku isi.
Ati "Icyatumye ndushaho gufata umwanzuro ni ibiganiro nagiranye n’uwari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Donald Kaberuka wansobanuriye uburyo ari iby’ingirakamaro kugira uburyo bwo gukwirakwiza amakuru ajyanye n’ubukungu bwa Afurika mu iterambere ry’uyu mugabane."
"Twari dukeneye guhindura ibintu kugira ngo twizere ko ibitangazamakuru mpuzamahanga n’ibyo muri Afurika bibona amakuru ajyanye n’ishoramari rishya muri Afurika, abayobozi b’ibigo bashya bashyizweho, ibigo bishya, ibikorwa mpuzamahanga biri kubera muri Afurika n’ibindi."
Ari mu Rwanda
Hashize iminsi mike Nicolas Pompigne-Mognard ageze mu Rwanda, muri gahunda z’akazi zitandukanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’uyu mugabo, yavuze ko imwe mu mpamvu ari mu Rwanda ari irushanwa rigamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bo ku Mugabane wa Afurika, rizwi nka Africa’s Business Heroes.
Ati "Jack Ma yansabye ko naba umwe mu bakemurampaka mu cyiciro kibanziriza icya nyuma mu irushanwa rya Jack Ma Prize for Africa, kuri ubu rizwi nka Africa’s Heroes Prize, ku bw’ibyo ndi hano i Kigali nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka gatoranya abakomeza mu cyiciro cya nyuma."
Iri rushanwa ritegurwa na Jack Ma Foundation, Umuryango washinzwe n’Umunyemali w’Umushinwa Jack Ma.
Nicolas Pompigne-Mognard ni umwe mu bantu batandatu bari bagize akanama nkemurampaka ubwo hatoranywaga abazakomeza mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, mu muhango wabereye i Kigali ku wa 30 Nzeri 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!