00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyemari Muvunyi Paul ushinjwa kunyereza akayabo yatangiye kuburanishwa mu Rukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 November 2018 saa 06:05
Yasuwe :

Umunyemari akaba n’umuyobozi wa Rayon Sports, Muvunyi Paul yaburanishirijwe mu Rukiko rw’Ikirenga mu rubanza rw’ubujurire ashinjwamo kunyereza asaga miliyari y’uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti, Horizon-Sopyrwa.

Muvunyi yari yahamijwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze icyaha cyo kunyereza asaga miliyari nyuma aza kujurira mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumuhanaguraho icyaha.

Horizon-Sopyrwa yahise ijuririra mu Rukiko Rw’Ikirenga ivuga ko itanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi.

Mu byo Sopyrwa irega Muvunyi harimo kuba mu 2007 ubwo yari Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi warwo, yaranyereje amadolari 1 200 000 (asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda) yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze.

Sopyrwa inaregera indishyi n’amande yaciwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, ku mafaranga y’isoko urwo ruganda rwahawe na Minisiteri y’Ubuzima ryo kugura inzitiramibu za 1 103 618 028Frw.

Ayo mafaranga yashyizwe kuri konti y’urwo ruganda ariko ntiyagaragazwa mu bitabo by’ibaruramari ndetse amwe ngo Muvunyi yaje kuyohereza kuri konti ya hoteli ye iri i Musanze.

Hari amasezerano atavuzweho rumwe

Kuri uyu wa Mbere, nibwo urubanza rw’ubujurire rwatangiye kuburanishirizwa mu Rukiko rw’Ikirenga.

Muvunyi yaje mu iburanisha yambaye aherekejwe n’abamwunganira mu mategeko, Me Niyomugabo Christophe na Me Bandore Alfred.

Ku ruhande rwa Horizon Group Ltd ari nayo yatanze ikirego ijuririra umwanzuro wafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze, yari ihagarariwe na Me Mpayimana Isaie na Me Abijuru Emmanuel.

Iburanishwa ryatangiye ahagana saa 12h35, aho ubucamanza bwatangiye busoma imiterere y’urubanza rwarangiye n’impamvu zatumye habaho ubujurire mu Rukiko Rukuru.

Umucamanza yavuze ko Horizon Group Ltd itanyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ubucuruzi rwa Musanze, ari yo mpamvu bajuririye urukiko rw’Ikirenga.

Abo ku ruhande rwa Muvunyi bagaragaje ko hari inzitizi ndemyagihugu zituma bumva urubanza rutaburanishwa mu mizi zitabanje gusuzumwa.

Me Bandore yavuze ko icya mbere ari uko amasezerano Muvunyi yagiranye na Horizon Group Ltd igenzura Sopyrwa, ingingo yayo ya munani ivuga ko haramutse habayeho kutubahiriza amasezerano no kutumvikana byateza imanza, ushobora kurega agomba kubikora mu gihe kitarenze imyaka ibiri.

Me Niyomugabo yavuze ko bitewe n’ibikubiye mu masezerano biteganya ko bari kujya mu manza bitarenze imyaka ibiri bityo ngo nta nyungu, ububasha n’ubushobozi bafite bwo kurega kuko byatakajwe n’uko barengeje imyaka ibiri iteganywa n’amasezerano bagiranye.

Abunganira Sopyrwa bavuze ko izi nzitizi ntazo Muvunyi yagaragaje mbere ahubwo azigaragaje ageze mu rukiko.

Me Abijuru yavuze ko mu gihe umuburanyi yagira icyo avumbura gishya kandi mu buryo butunguranye, iyo cyafasha urubanza agishyikiriza urukiko rukagisuzuma.

Yakomeje avuga kandi ko izi nzitizi ziba zarasuzumiwe mu rubanza rwo mu Rukiko rw’ubucuruzi i Musanze bityo asaba ko ubucamanza bwasuzuma niba hatarimo gutinza urubanza.

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’Iburanisha yemeje ko urukiko ruzasuzuma izi nzitizi zagaragajwe n’uruhande rwa Muvunyi. Umwanzuro uzasomwa ku wa 21 Ukuboza 2018, Saa mbili n’igice za mu gitondo.

Muvunyi yari yahamijwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze icyaha cyo kunyereza asaga miliyari nyuma aza kujurira mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumuhanaguraho icyaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages