Biryana kurushaho, iyo igihugu cyawe wimwemo uburenganzira gifite imitungo, mbese kirimo ubuzima nyamara wowe uri kwicirwa isazi mu jisho mu nkambi, igihugu cyawe kiri kubyazwa umusaruro n’abimitse ikibi bamunzwe n’ingengabitekerezo ya jenoside.
Ibyo ni byo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge, Abahima n’abandi babayemo imyaka agahishyi mu bice bitandukanye by’Isi, nyamara igihugu cyabo kiri kubyazwa umusaruro n’abicanyi ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Nsengiyera John ni umwe muri bo. Ni Umunye-Congo wamaze imyaka 29 mu nkambi zo mu Rwanda aho yahuze ibikorwa by’ubwicanyi bikorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitijwe umurindi n’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Uyu musore wakunze kugaragaza cyane ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiye kunamura icumu, we na begenzi baratabaje ariko ntibumvwa, icyakora akagaragaza ko nubwo ibyo byakwanga bazasubira ku butaka bwabo ku kabi n’akeza.
Ubwo muri Werurwe 2024 abo mu Nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi bigaragambyaga, basaba ko ubwicanyi bukorerwa Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda buhagarara, Nsengiyera yongeye kugaragara mu mvugo yateye benshi intimba.
Ati “Intambara zizashira ari uko hariya hantu tuhabonye. Ni iwacu. Tugomba gusubira mu rugo imyaka 28 irahagije. Nta cyizere na kimwe tuzigera dutakaza ku butaka bwa ba sogokuruza. Twabusigira FDLR se? Ni iwabo? Icyizere kiracyahari. Abana bacu bari kurwana muri M23, muri Twirwaneho n’abandi Bahima bari kurwana muri Ituri, bose bashaka kugira ngo benewabo bahabwe uburenganzira nk’ubw’abandi benegihugu.”

Icyo gihe Nsengiyera yakomeje avuga ko niba ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kubirukana muri RDC bugomba kubaha ubutaka bwabo, aho kubirukana ku butaka bwayo ndetse bagakorerwa Jenoside.
Ni imvugo yumvikana kuko mu nama y’i Berlin ubwo Afurika yacibwagamo imirwi, igice kimwe cy’ubutaka bw’u Rwanda cyometswe kuri Congo (hagiye ubuso bwa kilometero kare 124. 553) harimo ibice byo muri Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru. Ikindi gice kingana na kilometero kare 17.715 cyomekwa kuri Uganda.
Kuva icyo gihe, u Rwanda rwasigaranye ubutaka buto buri ku buso bwa kilometero kare 26.338, ubwo butaka rwambuwe bujyana n’abaturage bari babutuyeho.
Nsengiyera ati “Niba batadushaka nibaduhe ubutaka bwacu aho kutwirukana gutyo gusa. Amahanga nadashaka kubidukemurira, dutekereza ko tuzabyikemurira. Abari kurwana ni abana bacu, ni twe turi aha tumaze imyaka 28 bari kurwanira n’abandi bari yo bari kwicwa.”
Icyo gihe Nsengiyera wabonaga yuzuye intimba yakomeje kugaragaza ko ibihugu byari bikomeje gushinja u Rwanda byirengagiza ukuri, akabisaba guceceka kuko ntacyo byabamariye kuko byose birangira Abanye-Congo bicwa, ari bo babiguyemo.
Ati “Niba badakeneye kuduha uburenganzira ngo tubeho, nibaceceke twishakire igisubizo mu mbaraga nke dufite. Niba bacecetse kuri Jenoside iri kudukorerwa baceceke no ku bikorwa byo kwirwanaho.”
Ku wa 13 Mutarama 2024 Nsengiyera yari mu bahagarariye impunzi z’Abanye-Congo baba mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda, bazindukiye kuri za Ambasade zitandukanye bajyanyeyo amabaruwa.

Yari amabaruwa asaba ibihugu n’imiryango itandukanye kugira icyo bakora ngo ubwicanyi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda, Abanyamulenge n’Abahima buhagarare, batangaza ko mu gihe ibyo basaba bitashyirwa mu bikorwa bazirwanaho kugeza basubiye ku butaka bwabo buri kubyazwa umusaruro na FDLR.
Icyo gihe hari hashize iminsi izi mpunzi zigaragambiriza mu nkambi zitandukanye, zamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi bukorana n’umutwe wa FDLR, n’indi itandukanye mu kwica Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Congo.
Bageze kuri Ambasade ya Amerika, iy’u Bubiligi, u Bushinwa, iy’u Bwongereza, u Burundi, iya Kenya, ku Biro by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ibindi bihugu.
Icyo gihe Nsengiyera wari mu bayoboye itsinda ryinjiye muri Ambasade ya RDC mu Rwanda, yatangaje ko mu gihe cy’isaha n’iminota 20 bamaze baganira n’umukozi basanze kuri ambasade, byagaragaye ko batemera na gato ko hari Jenoside iri gukorerwa Abatutsi bo muri Congo.
Icyo gihe yagize Ati “Biratangaje kuba batazi ngo dufite inkambi zingahe zirimo Abanye-Congo mu Rwanda, bakatubaza ngo mufite inkambi zingahe? Tukababwira, mu by’ukuri ntabwo babyitayeho kuba turi impunzi hano. Ikindi batubwiraga ngo ibi ni ibintu bya politiki mwebwe mubivemo, tubivemo kandi dushize?”
Nsengiyera wakuriye mu nkambi atanga umusanzu we areba ko byibura bakumvwa, byarananiranye, yabonye ko uwo musanzu udahagije yiyemeza kujya mu ishyamba gutanga n’imbaraga ze z’umubiri, akifatanya n’abavandimwe be kubohora Abanye-Congo nyuma yo kumara igihe kirekire ku ngoyi y’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ubwo ku wa 27 Mutarama 2025 M23 yafataga Umujyi wa Goma, Nsengiyera yari umwe mu ngabo za M23 zagaragaye muri uyu mujyi ubona ko bishimiye iyo ntambwe ikomeye aba basore n’inkumi baharanira uburenganzira bwabo bari bagezeho.
Ku wa 14 Gashyantare 2025 ni bwo Umutwe wa M23 watangaje ko wafashe Umujyi wa Kavumu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ndetse ko wafashe n’ikibuga cy’indege cyaho.
Nyuma hagaragaye amashusho n’amafoto by’abarwanyi ba M23 bifotoreza kuri icyo kibuga, harimo n’iya Nsengiyera wifataga ifoto, bigaragara ko ari mu bo ku mirongo y’imbere bafashe Ikibuga cy’Indege cya Kavumu.
Nubwo bakomeje guterwa imijugujugu n’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ibindi bihugu byirengagiza ukuri, birimo n’ibyateje icyo kibazo nk’u Bubiligi, M23 ikomeje kugaragaza itandukaniro aho ikomeje kubohora Abanye-Congo mu bice bitandukanye, uyu mutwe ukavuga ko ibiganiro nibidakunda uzatuza ugeze i Kinshasa ugakuraho ubutegetsi bwamunzwe n’amacakubiri.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!