Umuyobozi w’Ihuriro ry’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda (FAGER: Forum des Associations Generales des Etudiants du Rwanda), Komezusenge Daniel, yatorewe kuba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe abanyamuryango mu Nama Nkuru y’Urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (Commonwealth Youth Council).
Nk’uko tubikesha Ahmed Adamu, umuyobozi w’Inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu bikoresha icyongereza, Komisiyo Komezusenge Daniel ayoboye igizwe n’abantu icyenda (9) bakomoka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi bigize Umuryango, manda ye ikazamara igihe cy’imyaka ibiri. Yungirijwe n’ukomoka muri Australia akaba ari umunyamabanga we, abandi bagize iyi Komisiyo bakomoka muri Solomon Island, Zambia, St Lucia, Papua New Guinea, Sri Lanka, Malta na Maldives.
Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE, Komezusenge yagize ati “Nshimishijwe no kuba nagiriwe icyizere ku rwego mpuzamahanga, cyo kuyobora Komisiyo ishinzwe abanyamuryango mu nama nkuru y’urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza. Ni ishema kuri njye ariko by’akarusho ku gihugu cyanjye. Ni umwanya urubyiruko rw’u Rwanda tubonye wo gukomeza kugaragaza isura nziza y’igihugu cyacu. Iki cyizere si icyanjye gusa, ahubwo ni icy’u Rwanda muri rusange."
Iyi Komisiyo ni imwe mu zigize inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, ifite icyicaro mu Bwongereza. Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ugizwe n’ibihugu 53 bibarirwa ku migabane itandukanye yo ku Isi, 18 muri byo bibarizwa muri Afurika. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango ku itariki ya 29 Ugushyingo 2009.
Iyi Komisiyo ishinzwe kwemeza abanyamuryango, gusuzuma inyandiko z’imiryango y’urubyiruko yifuza kuba abanyamuryango, gushyiraho uburyo bwo kwiyandikisha mu muryango, kugaragaza inyungu zo kwinjira mu muryango, gushyiraho umurongo uhuza imiryango y’urubyiruko n’Inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, gushyiraho intumwa y’umuryango mu karere n’ibihugu, gushyigikira Demokarasi, kwakira no kwemeza ibisabwa n’abanyamuryango imbere y’Inama Nkuru y’Urubyiruko, gutunganya no kubika ibirebana n’abanyamuryango bose, gushyiraho uburyo bwagutse bwo kumenyekanisha no gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko, gushyiraho amategeko n’imirongo ngenderwaho mu matora mu karere no mu bihugu ku bagomba guhagararira urubyiruko mu Nama Nkuru; iyo Komisiyo kandi ni yo ishinzwe kwagura ibikorwa by’Inama Nkuru y’urubyiruko mu bihugu byose bigize umuryango.
Abagize iyo Komisiyo
Komezusenge Daniel (Rwanda), Umuyobozi wa Komisiyo; Vanessa Picker (Australia), Umunyamabanga; Ella Wairiu (Solomon Island); Nathan Chanda Bawalya (Zambia); Wendell Bertrane (St. Lucia); Christina J K Giwe (Papua New Guinea); Senel Wanniarachchi (Sri Lanka); Karl Bugeja (Malta) na Hussen Riyas (Maldives).



















TANGA IGITEKEREZO