00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda yasoje amasomo ya gisirikare muri Jordanie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 June 2025 saa 10:56
Yasuwe :

Major Faustin Kevin Kayumba usanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, yasoje amasomo ya gisirikare muri ‘Royal Jordanian Command and Staff College’, ishuri rya gisirikare ryo muri Jordanie.

Amakuru yashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda agaragaza ko Major Faustin Kevin Kayumba yasoje amasomo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Kamena 2025.

Ni umwe muri ba Ofisiye bakuru 280 bashyikirijwe impamyabumenyi, nyuma y’umwaka bari bamaze mu masomo ya gisirikare.

Abarangije amasomo barimo abasirikare ba Jordanie ndetse n’abo mu bindi bihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda.

Uyu muhango witabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordanie, Maj Gen Yousef A. Al Hnaity.

U Rwanda na Jordanie bisanganywe umubano ushingiye mu bya gisirikare cyane ko muri Gashyantare 2025 Maj Gen Yousef A. Al Hnaity yagiriye uruzinduko mu Rwanda yakirwa na mugenzi we, Gen Mubarakh Muganga.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego za gisirikare z’ibihugu byombi.

Maj Gen Yousef A. Al Hnaity kandi yanagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, na byo byibanze ku kurebera hamwe uko barushaho gushimangira Umubano.

Ibihugu byombi bisanganywe umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.

Mu 2024, Leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Jordanie byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukungu n’ubucuruzi ndetse n’ajyanye n’ubuzima n’ubuvuzi.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 7 Mutarama 2024, mu muhango wakurikiranywe n’Umwami Abdullah II Ibn Al-Hussein wa Jordanie wari mu ruzinduko mu Rwanda ndetse na Perezida Paul Kagame.

Ayo masezerano yiyongereye ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye arimo ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Major Faustin Kevin Kayumba yasoje amasomo ye muri Jordanie
Faustin Kevin Kayumba asanzwe ari ‘Major’ mu Ngabo z’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .