00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda w’Umunyamategeko yavuye mu buhungiro muri Uganda

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 17 December 2014 saa 08:59
Yasuwe :

Umunyarwanda w’umunyamategeko Rugira Desire yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 mu buhungiro agendera ku byangombwa by’uko ari umurwanashyaka w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Rugira wigeze no kuyobora impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ko mu 1994 yahungiye muri Tanzania, ahirukanywe ahabwa ubuhungiro muri Uganda mu 2008 akoresheje iturufu yo kwiyita umurwanashyaka wa PS Imberakuri, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u (…)

Umunyarwanda w’umunyamategeko Rugira Desire yagarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka 20 mu buhungiro agendera ku byangombwa by’uko ari umurwanashyaka w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Rugira wigeze no kuyobora impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu ko mu 1994 yahungiye muri Tanzania, ahirukanywe ahabwa ubuhungiro muri Uganda mu 2008 akoresheje iturufu yo kwiyita umurwanashyaka wa PS Imberakuri, ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda.

Mberey’uko ahunga yari umunyeshuri mu by’amategeko muri Kaminuza y’i Mburabuturo, yemeza ko hari abantu bafite inyungu mu guheza abandi ishyanga mu buhungiro.

Yagize ati “Aha muri Uganda, niboneraga Abanyarwanda bavuga ko bahunze itotezwa, imiyoborere mibi, nyamara hashira iminsi nkabona baguze imodoka.”

Iburyo ni umunyamategeko Rugira wemeye gutahuka aka mu buhungiro

Avuga ko yiyiziye mu Rwanda kubisesengura agafata umwanzuro wo gutahuka, kuko yabinye ko i Rwanda ari amahoro. kandi ahamya ko asubiye muri Uganda yaba agiye gukangurira abandi gutaha.

Minisitiri w’ Ibiza no Gucyura Impunzi, Mukantabana Séraphine, ahamagarira Abanyarwanda aho bari hose gutaha cyangwa bakubaha ibindi bisabwa n’icyemezo gikura sitati y’ubuhunzi, ku bahunze hagati y’umwaka w’1959 na 1998.

Bashobora guhitamo gutaha, kwaka ibyangombwa by’Abanyarwanda ubundi bakaguma mu gihugu barimo ariko batitwa imounzi, cyangwa bagasaba koherezwa mu kindi gihugu.

Mukantabana ati“Nta Munyarwanda dushaka ko aba impunzi …. Nubwo hasigarayo umwe afite imitekerereze y’impunzi byaba bibabaje.”

Mu gushishikariza Abanyarwanda aho bari hose gutaha, Leta y’u Rwanda yatumiye mu Nama y’Umushyikirano yo kuwa 18 -19 Ukuboza 2014 Abanyarwanda baba mu buhungiro, muri gahunda ya “ Ngwino urebe usubireyo ubwire abandi.”

Abageze mu Rwanda barimo abaturutse muri Niger kibarurwamo abanyarwanda bagera kuri 30. Bavuga ko mu gihugu babamo batakibona nk’impunzi ngo bazitiwe no kubona ibyangombwa bibemerera gutura kuko bahatangiye imishinga.

Mukantera Asnath, umubyeyi w’abana batanu bose yabyariye muri Niger, yabwiye itangazamakuru ko mu Rwanda hari iterambere, kandi ko n’abari muri Niger biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko Abanyarwanda bazitabira Umushyikirano baturutse mu buhungiro ari ababa muri Uganda, Zambia, na Niger. Bose bakazasubirayo bitanga ubuhamya bw’uko basanze u Rwanda.

Abageze mu Rwanda, Mukantabana yabijeje ko bashobora gutembera aho bashaka hose mu gihugu, kandi Minisiteri ayoboye ikabafasha kuhagera kugira ngo bazasubireyo babwira abandi ukuri biboneye.

Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi yatangaje ko kuva hakurwaho sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda, hamaze gutahuka ababarirwa mu 27,500.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages