00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwanda w’imyaka 45 yiyahuriye muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 September 2026 saa 03:20
Yasuwe :

Polisi yo mu Karere ka Kisoro muri Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo w’imyaka 45 ukekwaho kwiyahura nyuma yo kutumvikana n’umugore we.

Uwapfuye yamenyekanye nka Habiyakare Samuel, Umunyarwanda wari utuye mu gace ka Kagando, mu Karere ka Kisoro.

Amakuru yatanzwe na Polisi avuga ko mu ijoro ryo ku wa 18 Nzeri 2026, Habiyakare yari yagiranye amakimbirane n’umugore we.

Umuvugizi wa Polisi muri Kigezi, SP Nelson Tumushime, yavuze ko uyu mugabo yirukanye umugore we mu nzu nyuma yo kutumvikana, maze akifungirana imbere.

Yagize ati “Mu gitondo cyo ku wa 19 Nzeri 2026, uyu mugabo yasanzwe yapfuye mu nzu yakodeshaga, amanitse hakoreshejwe igitambaro.”

Polisi yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwe.

SP Tumushime yavuze ko Polisi ihangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abantu bakekwaho kwiyahura muri Kigezi, avuga ko muri Nzeri gusa Akarere ka Kisoro kamaze kugaragaramo ibibazo nk’ibi bigera kuri bitatu.

Yasabye abantu bahura n’ibibazo birimo guhangayika cyane, kwiheba, ibibazo by’amafaranga cyangwa ibibazo byo mu miryango gushaka ubufasha hakiri kare aho kwiyambura ubuzima.

Polisi yavuze ko ikorana n’inzego z’ubuzima, abayobozi b’amadini, imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu gukangurira abaturage kurushaho kwita ku buzima bwo mu mutwe no gukumira ibikorwa byo kwiyahura.

Uyu Munyarwanda wiyahuye yari atuye mu gace ka Kisoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages