Ibi Minisitiri w’Intebe yabigarutseho kuri uyu wa 6 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyagarukaga ku buzima bw’igihugu muri rusange.
Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye icyemezo cyo kuzamura umusanzu w’ubwiteganyirize bwa pansiyo, aho kuva muri Mutarama 2025, umukozi azajya atanga 6% nk’umusanzu we w’ubwiteganyirize bw’izabukuru, umukoresha na we amutangire angana atyo, byose bibe 12%.
Umusanzu w’ubwiteganyirize wari usanzwe uri kuri 6%, umukozi agatanga 3%, umukoresha na we agatanga 3%. Guhera muri Mutarama, uzagera kuri 12% ariko ukazakomeza kwiyongera ku buryo uzagera kuri 20% uhereye mu 2027 kugeza mu 2030. Muri icyo gihe, ni ukuvuga hagati ya 2027 na 2030, hazajya hiyongeraho 2%.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yerekanye ko kuri ubu icyizere cy’ubuzima ku Banyarwanda kiyongereye kikaba kiri ku myaka 69 [impuzandengo], kandi bigenda byiyongera, avuga ko bishoboka ko nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru umuntu ashobora kubaho imyaka myinshi kuruta n’iyo yamaze akora.
Yavuze ko ubwo Abanyarwanda basigaye babaho igihe kirekire, badakwiye kuba babayeho nabi.
Ati "Niba twishimira ko Umunyarwanda azajya ava mu kazi akamara imyaka nk’iyo yari akamazemo, azaba atunzwe n’iki? Aho rero Guverinoma yararebye iravuga iti, Umunyarwanda ubwo agiye kubaho igihe kirekire, ntabwo azagomba kumara icyo gihe cyose abayeho nabi. Twumva akwiye kubaho igihe kirekire ariko abayeho neza,"
"Aho ni ho twavuze ngo turasabwa kugira icyo twigomwa tukamubikira, kuko ariya mafaranga ya pansiyo RSSB ifata ni ay’abaturage, tuyabikiye abantu, iyo bageze mu gihe kigoye turayabasubiza."
Minisitiri w’Intebe yavuze ko harebwe ibyafasha kugira ngo umuntu ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru abashe gukomeza kubaho mu buzima butari munsi y’ubwo yari abayeho mu gihe yari agishoboye gukora.
Ati "Turavuga tuti kugira ngo bigende neza ni uko habaho kwigomwa, Umunyarwanda azigomwa mu yo tumubikira mu musanzu atanga, akantu gatoya, ubundi yigomwaga atatu, yigomwe atandatu, kuzagenda bizamuka, hanyuma n’umukoresha we na we agire ikindi kintu yigomwa. Mu by’ukuri ni yo ntangiriro yo gutekereza amavugurura ya pansiyo."
Yavuze ko ibyo byose byakozwe mu nyungu z’Abanyarwanda kugira ngo umuntu najya muri Pansiyo azabashe gukomeza kubona ibyangombwa nkenerwa nko kwishyura inzu, kwishyura ishuri ry’umwana n’ibindi.
Ku kijyanye n’abavuga ko bishobora kuba bitunguranye ndetse hari abakoresha bizagora guhita babishyira mu bikorwa, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko Leta izabaherekeza ku buryo bibasha gushyirwa mu bikorwa bitabaye umutwaro.
Ati "Kugeza ubu tubemerera ko ikigo kizaba gishoboye kwishyura neza guhera mu kwezi kwa mbere kizishyura, ariko ikigo kizagaragaza ko gifite ibibazo bitatuma bikunda, icyo tuzabasaba ni ukumenyekanisha (declaration) neza, hanyuma dukurikije ibyo bazaba basabye ku ruhande rwabo, tuzagenda tubaherekeza,"
"Tuzabaherekeza, turi Leta iherekeza abaturage, ntabwo tuzatererana ibigo bitazashobora kwishyura mu kwa mbere [...] Nta kibazo kizavukamo, kandi na bo twaraganiriye abakoresha, na bo twemeza ko nta mukoresha wifuza kubona umukozi wamukoreye imyaka 20, 30, ejo adashobora kwigurira isabune yo gukaraba."
Minisitiri w’Intebe yasabye Abanyarwanda bose gushyigikira icyo cyemezo, kuko Leta yagifashe ireberera ahazaza heza h’abaturage.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!