00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamakuru wa City Radio yatawe muri yombi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 12 October 2015 saa 01:23
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru ko yafunze umunyamakuru wa City Radio, kubera imukurikiranyeho icyaha cyo gukora impapuro mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CSP Célestin Twahirwa yabwiye IGIHE ati “Akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukora impapuro mbimbano, guhimbira inzego, uburiganya, gusebanya no gushaka kungukira ku bandi n’ibindi.”

Mu cyumweru gishize ku itariki ya 5 Ukwakira umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yagiranye ibibazo na polisi, ubwo yajyaga gutara amakuru mu murenge wa Kinyinya, aho inzego z’ubuyobozi zasenyaga inzu yubatswe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Uwo munyamakuru kimwe n’undi mugenzi we wa TV1, bavuze ko babujijwe gukora akazi kabo, ndetse polisi ikabambura ibikoresho byabo birimo ibya Ndahiro bifata amajwi.

Umunyamakuru Ndahiro yavuze ko banamwambuye telephone igendanwa, bikaza kuba intandaro yo kuyibura.

Ku itariki ya 8 Ukwakira nibwo Ndahiro yatanze ikirego kuri polisi ya Nyarugenge, agaragaza akarengane yagiriwe, anasaba gusubizwa ibikoresho by’akazi no kwishyurwa telephone yatakaye.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko yamusabye kuzana inyemezabwishyu n’ibyangombwa by’iyo telephone igendanwa, Ndahiro akazana ibihimbano, niko guhita atabwa muri yombi.

Ukuriye urwego rw’ubugenzacyaha mu Mujyi wa Kigali akaba n’Umuvugizi wa Polisi muri uyu Mujyi, SP Modeste Mbabazi yagize ati “Akimara gutanga ikirego cye, twahise dutangira iperereza. Twamusabye kuzana inyemezabuguzi ndetse no kwerekana iduka yaguriyemo iyo terefone. Iperereza ryaje kwerekana ukuri kuko uwitwa Karuranga uyu munyamakuru yari yatubwiye ko ariwe wamugurishije terefone, yaje kwiyemerera ko atigeze ayimugurisha ko ahubwo bahimbye inyemezabuguzi ndetse na nimero iranga iyo terefone ikaba ari indi ya kera bashyizeho itari igikora”.

Umuyobozi w’Ishami ry’amakuru kuri City Radio Oswald Mutuyeyezu, yabwiye iki kinyamakuru ko nubwo umunyamakuru wabo afunze, “Ntaho bihuriye n’impamvu z’akazi k’itangazamakuru ”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages