Igitabo yise ‘Ihererekanyamakuru mu gusigasira agaciro k’umurage ndangamuco w’u Rwanda’ (La communication pour la valorisation du patrimoine culturel du Rwanda), Mutangana yasobanuye byimbitse Umuco Nyarwanda yaba ufatika (patrimoine culturel matériel) ndetse n’udafatika (patrimoine culturel immatérial).
Uyu munyamakuru winjiye mu bwanditsi kandi agaragaza inzego zishinzwe gusigasira Umuco Nyarwanda, akanagaragaza uruhare rukomeye itangazamakuru rifite mu kuwumenyekanisha no kuwusigasira.
Mutangana warangije icyiciro cya gatatu Masters mu Misiri avuga ko kwandika iki gitabo byahoze bimukirigita kuva kera, maze abonye umwanya wo gukora ubushakashatsi ahita aza ku bukorera mu Rwanda, aho kujya mu bihugu by’u Burayi na Amerika nk’uko abenshi bakunze ku bigenza.
Ati “Kuko gukora ubushakashatsi ku Muco Nyarwanda n’uruhare itangazamakuru ryagira mu kuwumenyekanisha byari bisanzwe bindimo, nasabye abayobozi banjye ko naza gukorera ubushakashatsi mu Rwanda.”
Iki gitabo cy’uyu mugabo usanzwe unafite ubuhanga mu gushushanya cyakosowe n’abahanga mpuzamahanga, ndetse gisohoka mu nzu y’icapiro mpuzamahanga yo mu Budage (Editions Universitaires Européennes), bituma kiba kimwe mu bitabo by’Abanyarwanda biri ku rwego mpuzamahanga.
Bitandukanye n’ibindi bitabo ba nyirabyo basoza basaba ibikwiye gukorwa ngo ibibazo byagaragajwe n’ubushakashatsi bikemuke , uyu munyamakuru we yagisoje ahanga umushinga wakemura ibibazo yabonye mu bushakashatsi.
Mutangana yahanze umushinga wo gushyiraho radiyo yibanda ku Muco Nyarwanda kandi ikazakorera ku gicumbi cy’umuco I Nyanza.Uyu mwanditsi asobanura ko yahisemo gukoresha radiyo nka kimwe mu bitangazamakuru gikurikirwa cyane n’abanyarwanda.
Guteza imbere umuco hifashishijwe itangazamakuru, Mutangana asobanura ko ari n’uburyo bwo gushyigikira gahunda za leta, kuko biri mu cyerekezo yihaye, iki gitabo kikaba kirimo uburyo bwimbitse byakorwamo.
Aragira ati “Aha nkanabihuza n’intego Leta yihaye muri 2011-2017, aho yiyemeje kurengera no guteza imbere umuco w’u Rwanda mu bitangazamakuru bikoresha inyandiko amajwi n’amashusho. Uko byashyirwa mu bikorwa rero, babisanga muri iki gitabo.”
Mu imurikwa ry’iki gitabo inzego zitandukanye zashimiye cyane uyu munyamakuru ubimburiye abandi mu gusakaza ubumenyi bw’ibyo bize, banagaragaza agaciro k’umuco nyarwanda n’uburyo bwo kuwubungabunga ngo udacubangana.
Yaba Minisiteri y’umuco na Siporo ndetse n’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, bemeye gushyigikira uyu mwanditsi haba mu kumenyekanisha iki gitabo, kucyifashisha mu masomero kandi n’umushinga wo gushinga radiyo y’umuco biyemeza kuzawugiramo uruhare rufatika.
Kureba andi mafoto menshi kanda hano



















TANGA IGITEKEREZO