00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tigo Bonane: Nyuma yo gutsindira miliyoni eshanu, ubwoba bwamusaze aribwa mu nda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 November 2015 saa 10:30
Yasuwe :

Beligne Uwanyiligira w’imyaka 49 utuye Sonatube mu karere ka Kicukiro, niwe wegukanye miliyoni eshanu zitangwa na Tigo buri cyumweru muri Poromosiyo yiswe “Tigo Bonane”

Beligne yatangaje ko gutombola miliyoni eshanu ari ibintu byamurenze dore ko yari amaze gukoresha ibihumbi bitatu gusa muri iyi promotion yitwa “Tigo Bonane”.

Ati”...numvaga ntazi aho ndi numvaga mfite ubwoba, munda harandya,abantu barampamagara noneho birandenga nubu byandenze pe. Iyi Poromosiyo nayimenye nsomye ku rubuga rwitwa IGIHE. “

Yakomeje avuga ko aya mafaranga atomboye azamugirira akamaro cyane, ati “Aka kanya sinavuga neza icyo nzakora, ariko nzicara n’umuryango, turebe umushinga twakora utwungura kugira ngo atazapfa ubusa. Nugushaka umushinga uzatwungura, kugira ngo tugire icyo tugeraho.”

Beligne avuga ko hari igihe Imana iba yagupangiye akaba ari nta mpamvu zo kwibuza umugisha

Ati” Nakinaga mfite icyizere ko nzatsinda, hari igihe Imana iba yagupangiye, nta mpamvu rero zo kwibuza umugisha”

Beligne atangaza ko abagishidikanya bakwiye kubifasha hasi bagatangira gukina kuko hari igihe uwo nguwo ushidikanya ariwe uba ari umunyamahirwe.

Muri poromosiyo ya Tigo Bonane buri munsi umunyamahirwe atombola amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ndetse na buri cyumweru umunyamahirwe agatombola miliyoni eshanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .