00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe yatawe muri yombi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 15 June 2018 saa 09:10
Yasuwe :

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, Twayituriki Emmanuel, ari mu maboko y’Ubugenzacyaha guhera ku gicamunsi cyo ku wa Kane, akekwaho ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko Twayituyiki yatawe muri yombi. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano agahabwa amafaranga avuga ko yari yagiye mu butumwa bw’akazi.

Yagize ati “Aracyekwaho kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano akavuga ko yagiye mu butumwa bw’akazi kandi ari muri gahunda ze bwite. Iperereza rirakomeje rishobora kuzagaragaza ibindi byaha cyangwa akaba umwere nta kindi turamenya akurikiranweho.”

Akarere ka Nyamagabe karanzwe n’ibibazo by’imiyoborere mu myaka mike ishize, ku buryo bamwe mu bayobozi bako bagiye batabwa muri yombi abandi bakegura bakurikiranweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo Inama Njyanama y’Akarere yahagaritse Philbert Mugisha ku buyobozi bw’Akarere nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi hamwe n’abandi bakozi batanu b’akarere, bakurikiranweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Gusa mu Ukuboza umwaka ushize, Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, rwaje kwemeza ko Mugisha arekurwa.

Yari akurikiye uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Jean Pierre Nshimiyimana, wasezeye ku mirimo ye mu 2016, bitewe n’impamvu zirimo kutabasha kwisobanura ku makosa yagaragaye mu mitangire y’amasoko ya Leta.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages