Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Aden Duale, yavuze ko uwo murwayi yapfuye ndetse kugeza ubu abantu 28 bahuye na we bamaze kumenyekana, barimo abo mu muryango we n’abakozi bo kwa muganga.
Uru rupfu rubaye mu gihe RDC ikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola gikomeye kurusha ibindi byose iki gihugu cyigeze kugira. Cyatewe n’ubwoko bwa Ebola buzwi nka Bundibugyo, kandi kuva cyatangazwa hagati muri Gicurasi 2026, abarwayi barenga 8.000 bamaze kwandura, mu gihe abarenga 4.000 bapfuye.
Iki cyorezo cyari cyaranageze muri Uganda, aho abantu 20 banduye, babiri muri bo bakaza gupfa. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje muri Kanama ko Uganda yari yongeye kutagira Ebola.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!