00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’igare i Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 22 March 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Igare ryagonze umusore mu muhanda wo Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, umugabo wari uritwaye arapfa, uwo yagonze arakomereka.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rukari mu Kagari ka Rwesero ku mugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2022 ahagana saa Moya n’iminota 40.

Yabereye mu muhanda uva ku Rusengero rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ruri ahitwa i Murambi werekeza mu Rukari.

Umugabo wari utwaye iryo gare witwa Bagiruwubusa Ferdinand w’imyaka 56 yahise apfa. Yari avuye gukora akazi ko kubaka kuko yari umufundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yabwiye IGIHE ko bari barasabye abatwara amagare kwirinda kunyura muri uwo muhanda nijoro kuko amatara awumurikira yapfuye akaba ari gusanwa.

Ati "Amatara yo ku muhanda yarapfuye ariko twasabye abatwara amagare ko birinda kuwunyuramo nijoro bayatwaye cyangwa bakayashyiraho amatara. Amatara yo ku muhanda ari gukorwa ku buryo mu gihe gito hazaba habona."

Umurambo wa Bagiruwubusa wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza. Nyakwigendera yasize umugore bari batarabyarana umwana.

Umusore wakomerekejwe n’iyo mpanuka we ari kwitabwaho n’abaganga.

Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’igare yabereye mu Karere ka Nyanza. Uyu muhanda ni wo wabereyemo impanuka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages