Byabereye mu mudugudu wa Gashirwe, Akagari ka Gacurabwenge mu murenge wa Byumba ho mu karere ka Gicumbi.
Amakuru y’uko yiyahuye akoresheje imiti yica imbeba yamenyekanye ku wa 04 Ugushyingo 2024. Abamubonye bahise bamujyana kwa muganga igitaraganya aravurwa bamugarura mu rugo, bucyeye bwaho ahita ashiramo umwuka.
Umusore wiyahuye yari asanzwe akora akazi ko mu rugo kimwe n’uwo mukobwa bakundanaga.
Hari andi makuru avuga ko yari yarahaye uwo mukobwa ibihumbi 300 Frw bateganya kuzabana, gusa umukobwa akaza kumuhakanira amubwira ko bahagarika iby’urukundo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Ngezahuremyi Théoneste, yavuze ko mu gihe hari ibibazo, abaturage badakwiriye kwiyambura ubuzima ahubwo babimenyekanisha bigashakirwa umuti.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!