00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi wo mu rugo wavuyemo umuyobozi ukomeye: Imibereho itangaje ya Musenyeri Mbanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 17 December 2024 saa 10:48
Yasuwe :

Izina Musenyeri Mbanda Laurent rirubashywe mu Rwanda, yaba mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda ayoboye no mu gihugu muri rusange kuko yagize uruhare rukomeye mu iterambere ryacyo binyuze mu mishinga itandukanye.

Azwiho kwita ku bantu ariko akanafata ibyemezo benshi batinya gufata. Icya vuba ni icyo kuvuga ko Itorero Angilikani ry’u Rwanda ayoboye ritazigera rishyingira abaryamana bahuje ibitsina cyangwa ngo abahe umugisha.

Ni intero imwe n’iy’Umuryango ugamije gukomeza no guha imbaraga inyigisho z’ijambo ry’Imana, GAFCON na wo ayoboye, kuko witandukanyije n’Itorero Angilikani ry’u Bwongereza n’andi matorero ashyigikira abaryamana bahuje ibitsina.

Icyakora si ko byahoze kuko na we yabayeho ubuzima bubi bw’ubuhunzi, aba umukozi wo mu rugo, arafungwa, mbese muri bwa buzima aho icyizere cyo kubaho cyari hafi ya ntacyo.

Ni Umunyarwada waruvukiyemo mu 1954 ariko ku bw’amateka yarwo mabi na we yisanze i Burundi ari impunzi ku myaka itanu gusa avutse.

Yavukiye ahitwa Shyororo. Ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Busanze, Akagari ka Shyororo.

Yibuka ko ubuzima bwe bw’ubwana butari bwiza, kuko ari bya bihe yabonaga abantu birukankanwa, abandi bafite amacumu n’izindi ntwaro gakondo, abona inzu zishya umusubizo, nyirakuru amufashe akaboko biruka bahunga igihugu.

Hari mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga bagatwikirwa bakanicwa bazira uko bavutse bikaba ngombwa ko abenshi bahunga igihugu.

Ubuzima butoroshye mu nkambi

Se wa Musenyeri Mbanda yari umwarimu. Umunsi bahungiyeho ntabwo yari mu rugo, mu gihe nyina yari atwite ku buryo kumufata byabaga bigoye, biba ngombwa ko ahunganwa na nyirakuru.

Mbanda w’icyo gihe yari we mfura iwabo mu bana batatu. We n’umuryango we bahungiye mu Burundi nyuma gato bongera guhunguka ariko bidaciye kabiri nko mu 1960 bongera gusubira ishyanga.

Icyo gihe bahunze berekeza muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) mu bice bya Sange, bibarizwa hagati ya Uvira na Bukavu.

Ati “Hari igihe abaturage batekereje ko amahoro agiye kugaruka ndetse bamwe bagaruka mu gihugu ariko ntihagira igihinduka bongera guhunga.”

Muri Kanama 2024 Musenyeri Laurent Mbanda yatorewe Ihuriro ry’Amadini n’Amatorero mu Rwanda

Muri RDC barahavuye basubira mu Burundi aho bakiriwe mu nkambi yari mu Ntara ya Ruyigi.

Bagize amahirwe Se wari umwarimu mu Rwanda anabona iyo mirimo mu nkambi, abana batangira kwiga ariko bigoye kuko nta bikorwa remezo byari bihari.

Yari umwana urangwa n’umurava, wahoraga ashakisha icyazahindura ubuzima bwe n’ubw’abavandimwe be ndetse n’ubw’Abanyarwanda muri rusange, byose akabikomora kuri Se wari umuyobozi w’ishuri ryabaga mu nkambi.

Mu nkambi yacuruzaga ibintu bitandukanye, nk’amandazi amakereyo n’utundi tuntu twamufashaga kwirinda gusaba ababyeyi buri kamwe kose.

Ati “Nasoje amashuri abanza njya mu yisumbuye mu kigo cy’abamisiyoneri. Wumve ko natsinzwe ikizamini cya leta inshuro ebyiri bitari uko nari umuswa ahubwo byari uburyo twigagamo dukandamizwa nk’impunzi.”

Bwari uburyo impunzi z’Abanyarwanda zitafatwaga kimwe n’abana b’Abarundi. Niba gutsinda ikizamini cya leta byarasabaga 60% ku Banyaranda byabaga ari 65% ku buryo hahoragamo icyo kinyuranyo.

Iryo shuri yari yararishakiwe n’inshuti ya se yari umumisiyoneri.

Mu gihe abandi bana batahaga we yabaga ari gukata ibyatsi byo muri icyo kigo yoza imodoka, ibyombo by’abakozi b’iryo shuri, nk’uburyo bwo gushaka amafaranga yamubeshaho.

Ati “Nari ndi n’umufotozi. Ni ibintu nize bigoye. Nize gusohora amafoto n’ibindi byatumye menyekana cyane. Nagiye mu bigo byinshi njyanywe n’ibyo byo gufotora. Najyagayo nko ku wa Gatandatu nkabafotora, nijoro nkayakora, ejo nkayabashyira bakanyishyura. Nize kwibeshaho binyuze mu dushinga duto duto, nkabona n’udufaranga nohereza iwacu.”

Tanzania na Kenya byabaye ikiraro

Yasoje amasomo, amara amezi atatu nta kazi, aza kubona ko mu Burundi hatari ahe ho gushakira imibereho, yiyemeza kujya muri Tanzania kureba ko yabona ikimubeshaho. Hari mu 1974.

Abeshye ababyeyi be ko agiye kwa nyirarume muri Tanzania, yafashe urugendo na n’ubu rwamugize uwo ari we.

Yageze i Mwanza ahurirayo n’abandi Banyarwanda bandi bari baragiye guhahirayo, arakomeza agera i Nairobi muri Kenya, urugendo rwamutwaye amezi atandatu bigoye cyane.

Ati “Izo ngendo zose nazikoraga nta pasiporo. Nerekanaga ikarita y’ishuri yanjye bakareka ngatambuka. Navugaga Igishwahili gike n’Icyongereza kiri aho nari narakuye ku bamisiyoneri nakoreraga.”

Mbanda wari uvuye mu byaro by’i Burundi mu nkambi, icyo gihe yari ageze mu mujyi munini atigeze abamo mu buzima bwe, aho ikosa rito ryashoboraga kumuhitana.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda ni Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda kugeza mu 2026

Ya mahirwe y’inkware atari ay’inyoni zose, yahuye n’Abanyarwanda babaga muri Kenya, baravugana baramenyana, ndetse bajya kumwakira ariko abonye ubuzima bubi na bo babayeho yiyemeza kuva i Nairobi kuko yari abonye ko ibamo abifite.

Yerekeje mu mujyi muto wa Kericho warangwaga n’ubuhinzi bw’icyayi kugeza na n’ubu, aho yari akurikiye kaminuza y’abamisiyoneri ya Kenya Highlands Bible College yari ifite aho ihuriye n’ishuri Mbanda yizemo mu yisumbuye mu Burundi.

Ati “Nagezeyo ndisobanura mbabwira urugendo rwangejeje muri Kenya. Umwe yarambajije ati uri ‘Umututsi’ ntekereza kubihakana ariko nyuma ndabyemera.”

Impamvu y’ibyo bibazo byose byari uko muri iyo kaminuza hari umugabo wayigishagamo wari waratorotse u Burundi, bazi ko Mbanda yoherejwe kumwica.

Byatumye ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi yo mu Mujyi wa Kericho, amaramo ijoro rimwe, kuko yari azwi babaza amakuru mu Burundi bavuze ko bamuzi, ararekurwa.

Ntabwo byari birangiye kuko yasabwaga gusubira mu Burundi gushaka pasiporo n’indangamanota kugira ngo yemererwe kwiga muri Kenya Highlands Bible College.

Nyuma y’amezi make ibyo byangombwa yarabibonye, yemererwa kwiga ariko abaho nabi kuko nta mafaranga yo kumutunga yahabwaga, ariko aratwaza imyaka ine arayisoza, mu masomo y’Iyobokamana n’Ubucuruzi.

Ati “Nari nzi gukata ibyatsi, nzi koza ibyombo, imodoka n’ibindi bikoresho by’abamisiyoneri. Narabikoze nsoje amasomo ngaruka mu Burundi. Nagezeyo nshaka akazi ko kwigisha mu ishuri rya Bibiliya barakanyima kuko nari Umunyarwanda.”

Imiryango ntihora ifunze

Habonetse umuryango wagombaga kujya gukorera i Kinshasa washakaga umuntu uvuga neza Igifaransa n’Icyongereza, Mbanda ahabwa akazi ajya muri Zaire y’icyo gihe.

Uwari ugiye gukora ikiraka cy’imyaka ibiri byarangiye agizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cyatangaga amahugurwa, agikorera imyaka ibiri nyuma muri Côte d’Ivoire hatangizwayo ikindi nka cyo, na ho ajyanwayo ahakorayo amezi icyenda, asubira mu Burundi.

I Bujumbura yatangije ikigo cyitwaga Life Ministries, agikoramo ku buryo nyuma y’imyaka itatu bari bamaze gukora ikigo gikomeye cyari gifite abakozi 27.

Icyo gihe berekanaga filime ya Yesu mu bice bitandukanye byo mu Burundi. Berekanye filime ariko bagasaba abaturage kwitanga kugira ngo babone amikoro yo kwagura umurimo w’Imana.

Musenyeri Laurent Mbanda yabaye pasiteri mu 1988

Urugendo ruteye ubwoba muri Amerika

Rimwe bigeze gukusanya menshi, abayobozi bari bamukuriye mu Karere no muri Afurika ntibabyumva, baramutonganya biba ngombwa ko ajya kwisobanura ku cyicaro gikuru muri Amerika.

Mbanda yariteguye ajya muri Amerika guhura n’umuyobozi mukuru. Bagombaga guhurira muri Leta ya California. Hari mu 1982.

Yari afite ubwoba ko agiye kwirukanwa, akava ku kazi kamuhaga 150$ nk’umushahara, afite inzu bamwishyuriraga n’imodoka yiguriye. Icyakora umuyobozi w’uwo muryango aho kumwirukana yaramushimiye cyane.

Musenyeri Mbanda yakuriye mu buzima bubi bw'ubuhunzi, Imana ikora ibitangaza aba umuntu ukomeye aho yagize uruhare runini mu iterambere ry'u Rwanda

Yamaze muri Amerika amezi atandatu, akusanya amafaranga nyuma ayagarukana mu Burundi ku buryo yari amaze kubona ayo kugura amodoka eshatu, générateurs eshanu, projecteurs eshanu ndetse yagombaga kwishyura abakozi.

Yasubiye i Burundi akomeza uwo muryango, mu 1984 akora ubukwe, nyuma gato ahita yimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Ni ibintu nahoze nsaba. Nahoze nifuza kujya muri Amerika. Ibyifuzo byanjye kwari ugukomeza amashuri ngakomeza amasomo, nkiga master’s yewe nkanabona PhD.”

Nk’ibisanzwe yakomeje kwiga, mu buryo na none bugoye, asoza Master’s na PhD yakuye muri Denver Seminary na Trinity International University.

Urugendo rugaruka mu Rwanda

Yahise abona akazi mu kigo gikomeye muri Afurika akibera umuyobozi, bituma azenguruka ibihugu bitandukanye ariko nyuma aza kubivamo ajya gufasha umugore we wari watangiye ibijyanye no gucuruza.

Ati “Icyo gihe twacuruzaga imyenda yakoreshejwe mu bihugu bitandukanye bya Afurika. Ibintu bigenda neza ariko duhura n’ibibazo ku maherere tubura kontineri esheshatu z’imyenda. Yari amafaranga menshi kuko kontineri imwe yari ifite agaciro k’ibihumbi 30$, bidusubiza inyuma.”

Nyuma yakiriye telefoni imuhamagara imusaba kuza gukora ikizamini cy’akazi mu Muryango Mpuzamahanga wa Bibiliya (IBS), hashize iminota mike aba ahamagawe n’indi yo muri Compassion Internationale na yo yashakaga umukozi, aba ari yo ajyamo afite icyicaro muri Kenya.

Ati “Byari ibitangaza. Bwa mbere nageze i Nairobi ndi ntaho nikora nshaka imibereho. Icyo gihe nari nsubiyeyo ndi umuntu ukomeye [mfite] imodoka, inzu nziza n’ibindi bintegereje.”

Yakoze akazi kenshi, bigeze mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, yagiye gukorera gake muri Colombia nyuma asubizwa muri Amerika ku Cyicaro gikuru cya Compassion Internationale cyari i Colorado Springs muri Leta ya Colorado.

Kubera ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije, uwo muryango watekereje uko wafasha abari mu kaga mu Rwanda, Mbanda aba umwe mu bagombaga kwifashishwa nk’Umunyarwanda.

Byihuse yabanje kunyura ku muryango we wari muri Kenya, akomereza muri Uganda, aho akazi ko gufasha Abanyarwanda bari mu kaga kagomba kugenzurirwa.

Ati “Nahise njya muri Uganda, dutangira ibikorwa by’ubutabazi kugeza ubwo Kigali yafashwe u Rwanda rukabohorwa. Na mbere y’uko ifatwa twakoze imirimo itandukanye nka za Byumba, Kibungo n’ahandi. Twafashaga abana bakabona ibyo kurya n’ibindi nkenerwa by’ibanze. Ibyo bikorwa byose ni njye wari ubiyoboye.”

U Rwanda rumaze kubohorwa, Musenyeri Mbanda ni umwe mu Banyarwanda mbarwa binjiye mu gihugu ayoboye umuryango mpuzamahanga ndetse wari witezweho uruhare mu kongera kubaka u Rwanda rushya.

Gutanga ubufasha mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byari ibintu bikomeye kuri we, bijyanye n’uko bahuraga n’abantu bababaye mu buryo butandukanye, abakomeretse abahungabanye, ari na ko Abatutsi bicwaga umusubizo.

Ati “Nari nababaye, ubona inkomere n’abandi bishwe, mbese byari ibintu bikomeye cyane. Nyuma y’ibyo bikorwa nari mfite ibiro i Kigali ku Muhima, nshaka abakozi dufasha abana kubona iby’ibanze nkenerwa. Kurya ntibyashobokaga kuko washakaga kugira icyo ufata ukibuka ibyo wiriwemo bikakunanira”

Muri Gicurasi 1995 habonetse uhagararira Compassion Internationale mu Rwanda, Musenyeri Mbanda asubira muri Kenya mu bijyanye n’inshingano yari afite nk’ushinzwe gutegura gahunda zitandukanye z’uwo muryango muri Afurika.

Nyuma y’amezi nk’abiri, yasubijwe ku Cyicaro gikuru cy’uyu muryango ari na bwo yabaye Visi Perezida ushinzwe guteza imbere gahunda zitandukanye. Icyo gihe yari ashinzwe ibihugu 23.

Yakomeje gukora kugeza aho azanye icyicaro cya Compassion Internationale muri Afurika kigashyirwa mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .