00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare yasohowe igitaraganya muri PAC

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 11 June 2018 saa 06:54
Yasuwe :

Komisiyo y’abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC) yasohoye igitaraganya Umugenzuzi bwite w’Akarere ka Nyagatare bitewe n’amagambo akarishye yari avuze.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Akarere ka Nyagatare kitabye PAC kugira ngo kisobanure ku makosa kagaragawemo muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho harimo amafaranga y’umushinga PDRCIU wahaye akarere, na ko kayaha ikigo cy’imari cya Duterimbere kugira ngo gihe abaturage batishoboye inguzanyo mu rwego rwo kubakura mu bukene.

Ayo mafaranga agera kuri miliyoni 200 Frw yatanzwe mu 2007 ariko kugeza ubu nta raporo n’imwe igaragaza uburyo abaturage bayahawe ndetse n’uburyo bishyuye inguzanyo.

PAC yavuze ko bitumvikana uburyo ayo mafaranga yatanzwe akarere katayakurikiranye na cyane ko yari kuzishyurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Mugabo Alexis, yavuze ko ayo mafaranga bayamenye ari uko bayabonye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, aho ngo banashatse inyandiko ziyerekeye bakazibura.

Umugenzuzi mu Bugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta yabaye nk’umunyomoza, aho yasobanuye ko ubwo bakoraga igenzura muri aka karere yahaye abayobozi bako inyandiko zerekana icyo kibazo.

Yagize ati “Amasezerano ari hagati y’Akarere ka Nyagatare ni Meya wayasinye n’Umuyobozi wa Duterimbere. Mu by’ukuri abo bayobozi bavuga ngo ntibayazi njyewe narayibihereye ubwanjye. Kuba rero mu by’ukuri batarahereye aho ngo bakurikirane mu by’ukuri ni cya kibazo cy’inyungu mwavuze.”

Umugenzuzi bwite w’aka karere, Mwumvaneza Emmanuel, ubwo yabazwaga ibosobanuro, yavuze ko icyo kibazo atari asanzwe akizi. PAC imubwira ko yakabaye yari yabajije Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta.

Yagize ati “Nta makuru nari mbifiteho nanjye, amasezerano nayabonye nanjye ejobundi, nabibonye muri raporo. Gusa dosiye bavuga tuyibonye twakurikirana."

Bamubajije ko Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari bufite dosiye yose y’ayo mafaranga, yagize ati “ Ntabwo nzi niba bayifite ntabwo ndi umu Auditeur (Umugenzuzi w’Imari).”

Aya magambo yababaje bikomeye PAC bitewe n’ikinyabupfura gike yavuganywe bituma, Perezida wayo, Depite Nkusi Juvenal, ategeka ko asohoka.

Depite Nkusi yavuze ko bitumvikana uburyo umukozi nk’uwo ufite inshingano zo kumenya icyo ayo mafaranga yakoreshejwe bitumvikana uburyo agira agasuzuguro kangana gatyo.

PAC yasabye ko ayo mafaranga agomba gukurikiranwa kugira ngo abashe kugaruzwa.

Umugenzuzi bwite w’Akarere ka Nyagatare, Mwumvaneza Emmanuel, imbere ya PAC yabuze ibisobanuro
Umugenzuzi bwite w’Akarere ka Nyagatare, Mwumvaneza Emmanuel, yasabwe gusohoka azize imyifatire itashimishije PAC
Ageze hanze nyuma yo gusohorwa igitaraganya muri PAC
Perezida wa PAC, Depite Nkusi Juvenal
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Mugabo Alexis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .