00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukecuru w’imyaka 74 yinjiza miliyoni 1,7 Frw buri gihembwe azikesha ubuhinzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 August 2026 saa 08:41
Yasuwe :

Kangabe Joyce ni umukecuru w’imyaka 74 utuye mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho, kuri ubu abasha kwinjiza arenga miliyoni 1,7 Frw ku gihembwe abikesha ubuhinzi akorera mu cyanya cyuhirwa cyatunganyijwe ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Howard G. Buffet.

Mu Murenge wa Nasho hari hegitari zirenga 1100 aho abaturage basaga 200 bahinga buhirirwa imyaka mu gikorwa cyagizwemo uruhare na Howard G. Buffet. Uyu mushinga wo kuhira mbere y’uko uhagera abaturage baho bari barazengerejwe n’izuba ryinshi ryatumaga benshi basuhuka kubera amapfa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kangabe yavuze ko nyuma y’igihe bageza ku buyobozi ikibazo cy’izuba ryinshi, Leta yaboherereje umuherwe Howard G. Buffet abubakira ibikorwa byo kuhirira imirima yabo bituma benshi babasha guhinga bareza. Yavuze ko nawe aribwo yatangiye guhinga kinyamwuga ku buryo kuri ubu asigaye yinjiza amafaranga menshi.

Kangabe avuga ko afite imirima ibiri umwe urenga hegitari ahingaho mu cyanya cyuhirwa ndetse n’undi murima muto yose ahingaho ibigori na soya. Ibi byatumye abasha kujya abona amafaranga menshi mu gihe yasaruye bituma yiteza imbere.

Ati “ Iyo ugeze iwanjye uyoberwa ko arinjye uhataha, amafaranga nahubakishije ntahandi nayakuye uretse mu buhinzi. Narindi mu nzu itubatse neza ariko ibigori na soya nagiye mpinga nibyo byampaye amafaranga yo kubaka inzu nziza ndimo.”

Ni ubuhinzi yabyaje umusaruro mu buryo bugaragara kuko kuri ubu yubatse inzu nziza abamo, agura moto imuha ibihumbi 30 Frw buri cyumweru ndetse akaba abasha no kwizigamira mu matsinda anyuranye byose abikesha kuhira mu gihe mbere yari umukene.

Yakomeje agira ati “ Nibura ku gihembwe iyo nahinze neza nkuramo miliyoni 1,2 Frw nakuyemo ibintu byose, hari undi murima na none mfite mu kindi gice wo ntabwo ari munini cyane iyo nawuhinze neza nkuramo inyungu y’ibihumbi 500 Frw, bivuze ko buri mezi atatu nshobora kubona inyungu ya miliyoni 1.7 Frw.’’

Kangabe ashimira Umukuru w’Igihugu wabazaniye ubu buryo bwo kuhira kuko ngo bwabafashije kwiteza imbere. Yavuze ko ari amahirwe akomeye babonye yo kwikura mu bukene ku buryo buri wese uhahinga ubuzima bwahindutse mu buryo bugaragara.

Ati “ Abahinga muri iki kibaya turamushimira [ Umukuru w’Igihugu] kuko ibyo yadukoreye tukabona uburyo duhinga twuhira ni igitangaza gikomeye. Natwe rero tuzakwitura kwikura mu bukene no guhinga ibihembwe byose, ni ukuri turishimye cyane, ubu ntitugisuhuka kubera izuba. Iyo abandi babonye impeshyi igeze bararuhuka ntibahinga ariko twe duhinga buri gihe kandi tukaninjiza amafaranga.’’

Kuri ubu mu Karere ka Kirehe ubuso bwuhirwa barenze hegitari 7400 aho burimo nk’umushinga wo kuhira muri Musaza kuri hegitari 120, uwa hegitari 40 uri gukorwa mu Murenge wa Nasho, hegitari 20 zo muri Mpanga ndetse na hegitari 5000 zo muri ETI Mahama nazo zigiye gutangira gukoreshwa.

Kangabe avuga ko iyi nzu yayubatse mu mafaranga yakuye mu buhinzi akorera mu cyanya cyuhirwa
Nubwo ari mu mpeshyi mu Murenge wa Nasho barejeje

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages