00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Rubavu wamaze amasaha ane nta mazi

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 August 2025 saa 08:16
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya amazi rwa Gihira, rwo mu Karere ka Rubavu bwatangaje ko kubera ikibazo cy’imvura nyinshi yaguye, rwahagaritse ibikorwa byo gutanga amazi mu Mujyi wa Rubavu, mu gihe cy’amasaha ane.

Iki kibazo cyatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2025, ndetse ikomerezaho mu gitondo.

Iri bura ry’amazi ryagaragaye by’umwihariko mu Mirenge ine igize igice cy’Umujyi ya Rubavu, Rugerero, Nyamyumba na Gisenyi.

Umuyobozi w’uruganda rwa Gihira, Twagirayezu Fraterne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyakemutse, nyuma y’amasaha ane.

Ati “Kuri ubu uruganda ruri gukora neza, nyuma y’uko twari twahagaritse gutunganya amazi ajya mu baturage kubera imvura yaraye iguye, amazi akandura kubera ibyondo, isayo ndetse n’ibiti, ariko nyuma amazi yaje gucayuka twongera kuyatanga nk’uko bisanzwe.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kwihangana mu gihe bahuye n’ingorane z’imvura nyinshi irimo isuri, kandi bakeneye amazi yo gukoresha mu rugo, abasaba gushishikarira kubika amazi yo gukoresha igihe habayeho ikibazo gitunguranye.

Imvura nyinshi yaguye cyane, kuva Saa Tatu z’ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2025, ndetse igeza mu rukerera ikigwa.

Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 25 ku munsi.

Ubushakashatsi bwa EICV7 bwagaragaje ko abaturage 95.79% bo mu Karere ka Rubavu bagerwaho n’amazi meza.

Imvura yaguye, yatumye amazi atuganywa na WASAC ajyamo isayo
WASAC yahagaritse gutanga amazi mu Mujyi wa Rubavu mu gihe cy'amasaha ane, kubera ko yari yanduye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages